Harimo na tike igura ibihumbi 100Frw, Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’Umukino w’umunsi w’igikundiro “RayonsportsDay 2023”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, ni bwo hazaba umunsi w’igikundiro “RayonsportsDay2023”, Aho ikipe igaragariza abafana bayo uko umwaka utaha uzaba uhagaze. Uyu munsi urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gicuti. Uyu mwaka Rayon Sports izakina na Police FC ya Kenya.

Muri ibi birori bizabera kuri Kigali Pelé Stadium, amatike yo kuri uwo munsi yagurishijwe mu byiciro bibiri. Umufana uzagura itike mbere y’umunsi w’ibirori azishyura ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ahatwikiriye ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri VVIP.

Ni mugihe uzagura itike ku munsi w’umikino azishyura ibihumbi 7 Frw ku hasanzwe, ibihumbi 15 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 40 Frw muri VIP. Mu myanya y’ibihumbi 100 Frw ho ntakizahinduka.

Nyuma yo kuzana abakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga, imishahara Rayon Sports ibahemba yariyongereye bituma abafana bayo basabwa kuyishyigikira, Yaba bagura amatike Ku mikino yakiriye ndetse no kugura imyambaro yayo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda