Inkuru y’akababaro Ngoma yishe uwo bashakanye amujugunya mu kiyaga

 

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera nibwo habonetse igice kimwe cy’umubiri wa nyakwigendera Icyitegetse Angelique wari umugabo wa Rusanganwa Donatien wari umaze iminsi yarabuze.

Inkuru mu mashusho

Abaturanyi ba uriya muryango bakaba batangaza ko nyakwigendera yabuze ubwo yavaga mu birori by’umubatizo by’umwisengereza we nyuma yo kumubura bakaba barakomeje gushakisha ahantu hose bakaza kubona igice cye kimwe mu Kiyaga cya Mugesera bakaba bakomeje gushakisha ikindi bakomeza kandi banatangaza ko uyu muryango wahoraga mu makimbirane ya hato na hato ashingiye ku mitungo ndetse n’imitungo.

Aba bombi kandi kubera ayo makimbirane bikaba byaratumye bagana inkiko basaba gatanya ndetse icyari gisigaye kikaba cyari uguteraho Kashi mpuruza.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha  (RIB) Dr. Murangira B.Thierry akaba uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza mu gihe iperereze ku buryo icyaha cyakozwe rikomeje ndetse hanashakishwa abafatanyije n’uyu mugabo guhitana umugore we akaba kandi yakomeje agira inama abaturage abasaba kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babonye imiryango itabanye mu mahoro kugira ngo hashakishwe ibisubizo mu maguru mashya.

 

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro