Hari ibintu wakora bikagufasha kwambura abasore umukobwa wakurwaje umutima ubundi akakwiyegurira wese

Mu rukundo habamo guhangana byiza aho umusore akora uko ashoboye kugira ngo yigarurire umutima w’umukobwa ku buryo ashobora kumwambura abandi.Uwo mukobwa nagerwaho n’ibikorwa byawe, byanga bikunze azagukunda kandi uzaguma ube uwe ku buryo ntakindi yazasubira gushaka ahandi mu bandi bahanganye.

1. Iyiteho wowe ubwawe:Umukobwa azagukunda kubera ko azabona wiyitaho ku buryo budasanzwe. Naba akundana n’abandi basore, akabona ntibiyitaho, wowe ukaba ubarusha kwiyitaho, ntakabuza uzamwegukana.Umukobwa akunda umusore yanyuza mu bantu, kandi uwo musore agomba kuba yiyitaho, niyo mpamvu rero nawe niba umushaka usabwa kumara umwanya uri kwitunganya kugira ngo ujye umugera imbere usa neza.

2. Ujye utekereza kigabo: Gutekereza kigabo ni ukugira intekerezo zihamye kandi zerekeza ku byiza. Abakobwa bakunda umugabo ufite intekerezo nziza kandi zihamye. Umunsi wakoze aka kantu, uzabasha kuba wowe ndetse umutsindire.

3. Mureke yigenge: Mu magana y’abandi basore bamushaka, akeneyemo umwe, uzamuha umwanya akigenga. Numenya iryo banga uzaba ugiye kumwegukana.

4. Kumuba hafi igihe agukeneye:Umukobwa wese akunda umusore umuba hafi by’umwihariko mu gihe amukeneye. Niba agize ikibazo ukaba umuri hafi, ibi nabyo bizatuma mu gihe kiri imbere umubera umugabo mwiza.

Related posts

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma

Ushaka wabyirinda nuko bigoye! Gusomana cyane byatuma wandura SIDA?

Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru