Ntwari Fiacre yari urukuta mu izamu, Mugisha Bonheur atsinda ikigugu muri Tunisie! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Ntwari Fiacre yabonye "Clean sheet" ye ya mbere muri Kaizer Chiefs

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Ntwari Fiacre yafashije Ikipe ye ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo kunyagira Super Sports ibitego 4-0, iba inshuro ya mbere arangije umukino atinjijwe igitego; naho mu mahanga ya kure Bizimana Djihad wari winjiye mu kibuga asimbuye afasha Kryvbas Kryvyi Rih akinira gutsinda Zorya Luhansk.

Ni ibikuye mu nkuru igaruka ku myitwarire y’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri za Shampiyona zitandukanye mu bihugu no ku migabane itandukanye.

Abakina ku Mugabane wa Amerika 

Gitego Arthur [AFC Leopards, Kenya]

Kuri iki Cyumweru ikipe ya AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yanganyije na Kariobangi Sharks igitego 1-1 muri Shampiyona mu mukino uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga icyakora aza gusimbuzwa umukino utarangiye.

Kugeza ubu ikipe ya AFC Leopards iri ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona ikaba izasubira mu ikipe ikina na Murang’a SEAL ku wa Gatatu.

Ntwari Fiacre [Kaizer Chiefs, Afurika y’Epfo]

Muri Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu Ikipe ya Kaizer Chiefs ikinamo Ntwari Fiacre yanganyije n’ikipe ya Super Sport United FC ibitego 4-0 mu ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa rya Telkom Knockout. Uyu munyezamu w’Amavubi ni we wari wabanje mu biti by’izamu ndetse arangiza n’umukino atinjijwe igitego.

Ikipe ya Kaizer Chiefs izasubira mu kibuga ikina na Super Sports United mu mukino wo kwishyura ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru mu nzira irimo ikindi kigugu cya Mamelodi Sundowns FC.

Mugisha Bonheur “Casemiro” [Stade Tunisien, Tunisie]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie mu ikipe ya Stade de Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur, kuri iki Cyumweru yatsinze ikipe ya Etoile Sportive Du Sahel igitego 1-0 mu mukino uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

Kugeza ubu Stade de Tunisien iri ku mwanya wa Gatanu muri shampiyona ikaba ikaba izasubira mu kibuga ikina na AS Gabes tariki ya 27 z’uku kwezi.

Abakina ku Mugabane w’u Burayi

Mutsinzi Ange Jimmy [Zira FK, Azerbaijan]

Kuri iki Cyumweru muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, ikipe ya FC Zira ikinamo Mutsinzi Ange Jimmy yanganyije ns Sabah igitego 1-1 mu mukino myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino nk’uko bisanzwe.

FC Zira kugera ubu irabarizwa ku mwanya wa kane muri shampiyona kugeza ubu ikaba izasubira mu kibuga ikina na Araz ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Rwatubyaye Abdul [AP Brera Strumica, Macedonia y’Amajyaruguru]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Macedonia, kuri iki Cyumweru ikipe ya AP Brera Strumica ikinamo Rwatubyaye Abdul yanganyaga na Voska Sports igitego 1-1, aho uyu myugariro w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza umukino adasimbujwe.

Kugeza ubu AP Brera Strumica iri ku mwanya wa 7 ikaba izasubira mu kibuga ikina na Besa ku wa Gatatu.

Bizimana Djihad [FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, kuri ku Cyumweru tariki 20 Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yatsindaga ikipe ya FC Zorya Luhansk igitego 1-0. Icyakora kuri uyu mukino Djihad uherutse gutsindira Amavubi igitego imbere ya Bénin, ntiyari yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye ku munota wa 57.

Kugeza ubu ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na LNZ Cherkasy kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dutangiye.

Byiringiro Lague & Mukunzi Yannick [Sandvikens IF, Suède]

Muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro League na Mukunzi Yannick ufite wavunitse yatsinzwe na Orgryte ibitego 4-2.

Byiringiro League yari kuri uyu mukino ariko ntabwo yigeze akoreshwa. Sandvikens IF kugera ubu iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona aho izasubira mu kibuga ikina na Helsingborg ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dutangiye.

Rafaël York [Gefle IF, Suède]

Muri iyi Shampiyona kandi, ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafaël York yanganyije na Oddevold igitego 1-1 mu mukino uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 86.

Ni Gefle IF kuri ubu iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona aho izasubira mu kibuga ikina na Trelleborg ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Buhake Clément [Ullensaker/Kisa IL, Suède]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède ku wa Gatandatu Ikipe ya Ullensaker/Kisa IL ikinamo Buhake Clément yatsinzwe na Strommen ibitego 4-3 mu mukino umunyezamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga aranawurangiza.

Kugeza ubu ikipe ya Ullensaker/Kisa IL iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Skeid kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Abakina ku Mugabane wa Amerika 

Nshuti Innocent [One Knoxville SC, USA]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru ikipe ya One Knoxville SC ikinamo Nshuti Innocent yanganyije na Forward Madison FC 0-0.

Icyakora uyu rutahizamu uherutse gutsindira Amavubi imbere ya Les Guépards ya Bénin ntabwo yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yari ku ntebe y’abasimbura. One Knoxville izagaruka ikina na Spokane Velocity ku Cyumweru.

Kwizera Jojea [Rhode Island, USA]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru ikipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yanganyije na Charleston Battery igitego 1-1 nubwo uyu musore w’Amavubi ntabwo yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 66.

Kugeza ubu Rhode Island iri ku mwanya wa Gatanu ikaba izasubira mu kibuga ikina na Miami FC ku Cyumweru.

Mugisha Bonheur bakunze kwita Casemiro yafashije Stade Tunisien gutsinda Ikigugu Etoile du Sahel
Ntwari Fiacre yabonye “Clean sheet” ye ya mbere muri Kaizer Chiefs

Related posts

Kiyovu Sports iragana hehe? Rayon Sports irangi ryarafashe? Police iyabara iyabonye! Amasomo 5 umunsi wa 6 wa RPL wasize [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gufata umwanya wa kabiri bahawe agahimbazamusyi gatubutse

Umutoza w’Amavubi yahamagaye 26 biganjemo aba APR FC azifashisha kuri Djibouti; Seif, Muhadjiri na Mugisha Didier bongera gusigara