Inkuru itari nziza kubanywa agasembuye imodoka yari itwaye inzoga yafashwe n’ inkongi y’ umurira mu buryo butunguranye

 

Imodoka yo mu bwoko bwa Bralirwa yafashwe n’ inkongi y’ umuriro mo gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga iyi modoka yafashwe n’ inkongi y’ umuriro igeze rwagati mu mujyi wa Musanze hafi y’ isoko rya Goico, ngo yari yikoreye inzoga ivuye i Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, igice cyayo cy’inyuma ni cyo cyafashwe n’umuriro wahereye mu mapine.

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zihangana n’iyi nkongi y’umuriro.Iki kinyamakuru cyavuze ko abatabazi batabaye hakiri kare ndetse ko mu bigaragara ibyangijwe n’iyo nkongi atari byinshi.

Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje iyo modoka iguruma mu gice cy’inyuma,abantu benshi baza kureba ibiri kuba cyane ko iyi kamyo yahiriye mu mujyi wa Musanze rwagati,Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Related posts

Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce