Inkuru ibabaje: Uwaririmbye akamanyu k’umutsima Arenda gupfa, ibyamubayeho biteye agahinda. yabeshyewe ko yacyuriraga ubuyobozi, iyumvire imvano y’uburwayi bwe!

Inkuru y’akababaro igeze kuri Kigali News ikubiyemo agahinda gakomeye cyane umuhanzi Kwizera Valence waririmbye indimbo zakunzwe cyane harimo “akamanyu k’umutsima, ndetse na Imana ni Serie” ese ibi byose byamubayeho byaba byaratewe niki? soma witonze uraza gusobanukirwa.

Inkuru y’akababaro ikubiyemo agahinda k’umuhanzi Kwizera Valence uzwi nka Ziraziritse wamamaye mundirimbo nka Akamanyu k’umutsima ndetse na Imana ni serie yamenyekanye ubwo uyumugabo yaganiraga n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube cya Zaburi nshya dukesha ayamakuru aho uyumugabo yashize amanga akavuga ibibazo bikomeye cyane yahuye nabyo byanamuviriyemo intandaro yo guhora abagwa mumutwe aho yemeza ko nabugingo nubu agifite gahunda zo gukomeza kujya kwa muganga kubera ibikomere uyumugabo afite mumutwe.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yirinze kuvuga ibintu byinshi kuko afite imbaraga nkeya z’umubiri nkuko bigaragarira buriwese ubasha kubireba bitewe n’uburwayi afite ariko uyumugabo akaba yavuze ko ahanini intandaro y’uburwayi ari ibigeragezo bitatewe na Satani kuko kubwe yemezako harigihe Imana nayo ishyira ibikomeye munzira yawe kugirango igerageze kwihangana kwawe.

Uyumugabo yaboneyeho no gutangariza abantu bibeshyaga ko yaba yarafunzwe kubera indirimbo akamanyu k’umutsima aho abenshi bamubeshyeraga ko iyindirimbo yayikoze hari umuntu ari gucyurira ariko kubwe akaba avuga ko ntamuntu numwe yigeze acyurira ndetse akaba ntanumuntu numwe yabwiraga kandi ntanumuntu atabwiraga aho nawe ubwe atangaza ko yibwiraga ashingiye kukuba yarabonaga akenshi acumuzwa nibintu bito bito yagereranije n’akamanyu k’umutsima.

Uyumugabo rero yasabye abantu kuba bamuha ubufasha bw’amasengesho kubera ubu burwayi afite atangaza ko amaranye Iminsi itarimyinshi bwaturutse kukuba yaragonzwe na Moto ku itariki ya1 yukwa10 umwaka ushize 2021 bakaza kumubaga mumutwe ariko kubwamahirwe make ntahite akira ahubwo hakajya hakomeza harekamo amaraso arinayo mpamvu yabazwe inshuro zirenze ndetse uyumugabo akaba avugako nokuri uyuwa kabiri azongera kubagwa kugirango arebe ko ikibazo cyo kuba yahombana umutwe na cyo cyacyemuka.

Niba warafashijwe n’ibihangano bitandukanye cyangwa nawe ukaba waruri mubibazaga uyumugabo aho yari yaragiye nakubwira ngo fata akanya umusengere kugirango uyumugabo Imana izabane nawe ubwo azaba agiye ku iseta maze azatabaruke amahoro.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.