Rwanda-DRC: Martin Fayulu arasaba igihugu cye kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, ndetse n’uwabo agahamagazwa

Martin Fayulu, président de l' Engagement pour la citoyenneté et le développement (ECIDE) lors de la journée d’échange entre la Commission nationale des droits de l’homme et les acteurs politiques sur l’exercice des libertés en RDC le 02/12/2016 à Kinshasa. Radio Okapi/Ph. John Bompengo

Umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ukomeje kumera nabi, ni nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi. Ibi bitero byaje kugera aho M23 yigarurira umugi wa Bunagana iwirukanyemo ingabo za Leta ya Congo FARDC. Kuva M23 yatangiza ibitero, abayobozi muri DR Congo bakomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo tufasha M23 ariko rwo rurabihakana. Uwitwa Martin Fayulu we, yasabye igihugu cye kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, ndetse n’uwabo mu Rwanda agahamagazwa.

Martin Fayulu yasabye gucana umubano byeruye n’u Rwanda. Uyu munyapolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka ECIDE, mu magambo yabwiye abanyamakuruvi Kinshasa yagize ati ” Turasaba guhagarika byihuse umubano hagati ya DR Congo n’u Rwanda, turasaba kandi ko ambasaderi w’u Rwanda muri Congo yirukanwa agasubira mu Rwanda, ndetse n’uwa DR Congo uri mu Rwanda agahamagazwa agataha”.

Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko ari icyasha n’ubushotoranyi kubona ingabo z’u Rwanda RDF zitera igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikoresheje umutwe w’inyeshyamba wa M23. N’ubwo abayobozi n’abanyapolitike ku ruhande rwa DR Congo bakomeza gushinja u Rwanda gutera inkunga m23, haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa se ku ruhande rwa M23 bose bahakana kugirana imikoranire. Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma we yabwiye itangazamakuru ko nta n’urushinge rw’imfashanyo u Rwanda rubaha.

Inama y’umutekano yateranye kuwa 3 w’iki cyumweru iyobowe na Perezida Tchisekedi, yafashe imyanzuro yo guhagarika amasezerano yose DR Congo yari ifitanye n’u Rwanda. Iyi nama kandi yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe