Inkuru ibabaje! Nyanza umusore yapfuye urwamayobere ubwo bamusanganaga apfumbase icupa ry’ inzoga bitungura benshi

 

Umurambo w’ umusore w’ imyaka 37 y’ amavuko wagaragaye ku mugezi bavomaho amazi mu mudugudu wa Rugwa , Akagari ka Ngabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi wo mu karere ka Nyanza.

Uyu musore ubuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nkeya.

Uyu musore witwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu , akaba yakodeshaga mu mudugudu wa Karehe ho mu Murenge wa Cyabakamyi ari naho uyu nyakwigendera avuka.

Burezi Eugene , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyabakamyi , yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko nyakwigendera byagaraga ko yari yanyoye inzoga nyinshi. Mu magambo ye yagize ati” Umurambo we twasanzwe afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.

Ngo uyu nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomereza i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa nk’ uko aya makuru yatanzwe n’ ubuyobozi abivuga.

Inkuru mu mashusho

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaba RIB rwahise rutangira iperereza ku rupfu rw’ uyu musore.

Amakuru avuga ko umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro