Inkovu z’ubuzima bwawe

 

Waba wibaza impamvu ufite inkovu? Ese waba Uzi impamvu z’inkovu ufite mu buzima bwawe? Ku munsi wizuba ryinshi, umwana muto na nyina bari munzu batuye hafi y’ikiyaga. Umwana muto yahisemo kujya koga mu kiyaga cyari inyuma yinzu y’iwabo. Umuhungu rwose yarimo yoga yishimye anishimiye kujya mu kiyaga no koga mu kiyaga gikonje nuko ariruka ajyayo.

Umuhungu yagiye mu kiyaga aroga agera kure atazi ko yoga hagati y’iki kiyaga harimo Ingona. Nyina w’umuhungu yarebye mu idirishya abona Ingona yegera umuhungu we agira ubwoba bwinshi.

Abonye bombi begerana, yiruka yerekeza ku mwana muto maze avuza induru uko ashoboye. Yatakambiye Ingona yarimo imusanga yibwira ko ahari iramwumva ariko biba iby’ubusa. Yahamagaye umuhungu we amusaba koga asubira mu nzu.

Amaze kumva ijwi rya nyina, umuhungu yagize ubwoba maze ahita ahindukira yoga yerekeza kuri nyina ariko byari byatinze kuko Ingona yari yamaze kumusatira. Nkuko nyina yageze ku mwana we muto amufata ukuboko, muri ako kanya Ingona imufata ku maguru.

Ibyo byatangije intambara yo gukurura hagati ya babiri. Ingona yari ikomeye cyane ifite ingufu ariko nyina yari afite ishyaka ryo kutareka umuhungu we akagenda. Muri icyo gihe, umuhinzi aba wari ahirengeye akumva induru y’umuhungu muto na nyina. Umuhinzi yiruka yerekeza ku kiyaga afata intego ku ngona arayirasa irapfa. Umwana yajyanywe kwa muganga kwitabwaho. Igitangaje, nyuma yo kuvurwa ibyumweru byinshi mubitaro umuhungu yarakize aba muzima.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru yaje kubaza umuhungu nyuma y’ibyabaye amubaza uko byagenze. Umuhungu yakuyemo ipantaro amwereka mu maguru yari afite inkovu nini cyane kubera igitero gikabije cy’inyamaswa y’inkazi nk’ingona.

Ariko rero, yishimye abwira abanyamakuru ati: “Reba amaboko yanjye. Mfite n’inkovu nini ku maboko yanjye. ” Umunyamakuru w’ikinyamakuru aramubaza ati, “Kuki izi nkovu ari nziza ? Umuhungu aramusubiza ati: “Mfite izo nkovu ku kuboko kuko mama atarekura.” Akomeza agira ati”Mama wange yabaye intwari kurusha Ingona iyo ataba we n’umuhizi mba napfuye”.

TUYIHIMBAZE Horeb.

 

Related posts

Indwara idasanzwe y’ubwoba yibasiye abakoresha telefoni, abagera kuri 70% barayifite.

Reka kubaho wenyine, Wari uziko ushobora gutsindira inshuti nziza ugatuma abantu bagukunda? Dore uko wakwitwara;

Ibanga rikomeye cyane ku bagabo, umugabo ushobora kubyara abana beza ni muntu ki? Menya ibimuranga