Ingeso ntirara bushyitsi koko. Abarwanyi ba FDRL bamaranye bahana uburozi kubera impamvu ikomeye binakekwa ko ariyo ibahejeje ishyanga. soma witonze!

Mukinyarwanda iyo umuntu afite ingeso mbi cyangwa ingeso nziza burya biragoye ko wayihisha aho wagiye kuko uwaciye uyumugani yavuzeko niyo ugerageje kuyihisha ihita igutamaza bakaba ariho bahereye bavuga bati burya koko ingeso ntirara bushyitsi.wakwibaza ngo ibi bihuriye he no kuba abarwanyi ba FDRL bamaranye? Komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa kurushaho.

Nkuko benshi mubari muri izinyeshyamba babitengarije gomanews24 dukesha ayamakuru, ngo aba barwanyi ba FDRL bamaranye aho bari guhana uburozi. uyu wabitangaje yatangarije iki kinyamakuru ko impamvu nyamukuru ishobora kuba iri gutera umwiryane muri aba barwanyi ngo byaba biri guterwa no kumvikana guke mumikoreshereze y’amafranga ngo ndetse aba barwanyi bakaba ubwabo bari bumarane nihatagira igikorwa mumaguru mashya ngo ubuyobozi bw’aba barwanyi buhagarike ibiri kuba.

Impamvu nyamukuru iri gutuma izi nyeshyamba zishwana bya hato na hato, ngo nukuberako bamwe bagiye basabwa guhabwa amapeti ari hejuru yabo bafite ariko bakaba babona batinze kuyabwa bagatangira kugirira amashyari abayafite ndetse bagatangira kugenda bashaka icyabavutsa ubuzima kugirango basigare mumyanya y’ubuyobozi bari barimo. kubihuza n’umugani twatangiranye, byose nuko izi nyeshyamba zahereye kera zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’ urwanda ariko kandi aba bakaba ari abantu basanzwe bayoborwa n’amashyari yahato na hato bikaba aribyo byongeye kubahindukirana bakaba batangiye kumarana ubwabo.

Nkwibutseko izi nyeshyamba za FDRL zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko nubwo bavuga gutyo bahorana ipfunwe ko basize bahekuye igihugu cyababyaye ndetse bikaba bikomeje kwigaragaza ko kuba bavugako barwanya u Rwanda byaba biterwa n’ishyari bafite kubera iterambere igihugu cyagezeho.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda