Nyuma yakanyafu Willy Onana yakubise Police Fc byateye Mashami Vincent gutangaza amagambo akomeye yunga mu rya Adil wabivuze mbere.Soma witonze!

Kabuhariwe mukurisha imitima amakipe yo mu Rwanda akaba ariwe wihishe inyuma y’ibyishimo by’abafana ba Rayon Sport baraye mubicu kumarembo y’ijuru akawamuhanzi, Leandre Willy Onana Essombu akomeje kugaragaza ko ariwe mukinnyi urusha abandi muri iyi championa ya hano mu Rwanda.ibi kandi byagiye bigarukwaho na benshi ariko uyumusore na we ntahwema kubyerekana ushingiye kubyo agenda akora umunsi kumunsi mukibuga.

Kumunsi w’ejo hashize, hari mumukino w’umunsi wa 2 wa Championa ubwo iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda yakinaga umukino wayo wa kabiri ifite gahunda yo kuwutsinda nkuko yari yanatsinze umukino w’umunsi wambere. kumunsi w’ejo yakinaga na POLICE FC ikunda kugaragaza ko ari insina ngufi imbere ya Leandre Willy Onana. mumikino ibanza ya Championa y’umwaka ushize, uyumusore yatsinze ikipe ya Police nubundi muminota yanyuma nkuko yaraye abikoze nabwo kandi akaba yarabanje gucenga umuntu waruri gukina kuri 2 akiyongeza Rutanga eric waruje yiruka atabaye bikaba byongeye kuba akaba yahereye kuri Nkubana Marc agakurikizaho Rutanga umutinya kubi maze uyumusore agahagurutsa abakunzi ba Rayon Sport.

Muminsi ishize umutoza ukomeye Adil Eladi muhammed yaciye amarenga ko uyumusore ari we musore uzi umupira ndetse uri no kurwego rurenze abandi bakinnyi bose bakina muri Championa y’u Rwanda,kuruyumugoroba nyuma yo kwifatira ugutwi kumwe kwa Police Fc byatumye umutoza w’iyikipe Mashami Vincent nawe atangarira impano idasanzwe uyumusore afite ndetse yemera ko ikipe ya Rayon Sport yamutsinze imurusha ndetse bigaragaraza ko iyikipe ya Police ikomeje kugayika nyuma yo gutakaza kumukino wa1 ikaba yongeye gutakaza umukino wa 2.

Nkwibutseko Leandre willy Onana yageze muri Rayon Sport umwaka ushize akayisinyira amasezerano y’imyaka2 aho kugeza ubu bivugwa ko ibiganiro birimbanyije na Rayon Sport ngo uyumusore abe yakongera amasezerano muri iyikipe ifite abafana bamukunda ndetse bamubura bagahangayika cyane ko uyumusore ariwe moteur ya Rayon Sport.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda