Imyigaragambyo y’abanyecongo bashakaga kwigarurira Gisenyi yaburijwemo n’abapolisi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, abanye-Congo bazindukiye mu mihanda bitwaje amahiri, ibyaga byanditse amagambo agaragaza urwango ku Rwanda, imihoro n’ibindi.

Abitabiriye iyi myigaragambyo ni abo mu duce twegereye u Rwanda turimo Majengo, Buhene, Katindo, Mapendo, Mikeno n’utundi. Babanje guteranira kuri Round Point mu Birere, nyuma berekeza kuri bariyeri ntoya, ku mupaka wa Congo n’u Rwanda.

Abari bitabiriye imyigaragambyo bagaragaye bavuga amagambo yuzuyemo urwango n’uburakari bwinshi ku Rwanda ndetse bagerageje kwambuka umupaka ariko bahagarikwa n’abapolisi ba Congo bari ku mupaka.

Nyuma yaho, abigaragambya bagerageje kumenera ku mupaka munini ngo binjire mu Rwanda ngo bafate Gisenyi yomekwe ku Rwanda, gusa na none bateshejwe n’abapolisi ba Congo babarashemo ibyuka biryana mu rwego rwo kubatatanya.

Muri utu duce turimo kiberamo imyigaragambyo ibikorwa byinshi nk’ubucuruzi, amaduka, sitasiyo za lisansi n’ibindi byahagaze. Abatuye muri ibi bice bavuga ikinyarwanda barahangayitse cyane kubera ubwoba bw’uko bashobora kuba bagirirwa nabi.

Congo irashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 uri kwigarura uduce twinshi muri iki gihugu. Ni mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibyo kuba rwaba rufasha umutwe wa M23, ahubwo ko ari ibibazo bireba Congo ubwayo.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?