Mu gihugu cya Ghana , mu gace kitwa Osubeng , haravugwa inkuru y’ umwana w’ imyaka 15 y’ amavuko ushinjwa kwica nyina amuziza ko yamubujije kunywa ikiyobyabwenge cy’ urumogi.
Amakuru avuga ko uyu mwana yakomokaga mu muryango w’ abahinzi mu gace kitwa Kwahu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Ghana,ntiyishimiye umwanzuro wa nyina wo kumubuza kunywa urumogi byatumye amwivugana nkuko ibinyamakuru by’iwabo bibivuga.
Madamu Sakina Amuni, yakoraga mu isambu ye mu cyumweru gishize, ubwo umuhungu we Amuni Illiasu yahamusangaga amukubita inkoni hanyuma amutera icyuma mu muhogo.
Uwitwa Kwasi Dwamena wa ’Adom News’ wakurikiranye iyi nkuru, yatangaje ko uyu mwana yaburiye nyina ko azamwica nakomeza kumubuza kunywa urumogi.Yagize ati: “Nyina n’abandi bagize umuryango we birengagije umuburo kugeza igihe yamwiciye mu isambu.”
Ubwo abapolisi bo muri Nkawkaw bageraga aho byabereye, Kwasi yavuze ko ukekwaho icyaha yahise acyemera.
Hagati aho, umuyobozi wa Kwawu Osubeng, Nana Agyei Debrah Sasu, yavuze ko atatangajwe n’uko uyu muhungu yakoze ubwicanyi.Yavuze ko ukekwaho icyaha, yagerageje bwa mbere kuroga nyina ariko ku bw’ amahirwe ararokoka
Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo muri ako karere ariryo ntandaro y’ibibazo byose,asaba ababyeyi gukurikirana abana babo kugira ngo ibi bitazongera kubaho.