Impanuka y’ imbangukiragutabara isize inkuru mbi i Rusizi

 

Mu karere ka Rusizi, habereye impanuka iteye ubwoba nyuma yaho Imodoka itwara abarwayi y’Ikigonderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abari bayirimo baramereka bikomeye.

Iyi impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rusizi, ubwo imodoka y’ imbangukiragutabara ubwo yari ijyanye abarwayi ku Bitaro bya Mibilizi ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima, ariko umubyeyi wari utwite bimuviramo kubyara umwana upfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaga yigucuku mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 saa munani ubwo iyi mbangukiragutara yari yari igeze mu Mudugudu wa Kabugarama mu Kagari ka Kingwa ho mu Murenge wa Gitambi yerecyeza ku Bitaro bya Mibilizi.

Gusa kuri ubu icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana, iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda.

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu Murenge, ivuga ko uretse kuba uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi ndetse n’umurwaza, nta bibazo bikomeye bagize ubu bakaba bari kwitabwaho, gusa umugore wari utwiye wari uyirimo yahise abyara umwana upfuye.Iyi raporo iragira iti “Harimo umubyeyi wari ufite threat of premature birth, yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari disoriented, yakorewe ubutabazi bw’ibanze, tugiye kumujyana CHUB.”

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi modoka harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye wari ugiye kuvuza umwana, bombi bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi mpanuka.Ati “Yari itwaye abarwayi bava ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyana ku Bitaro bya Mibilizi hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Harimo abantu batandatu barimo n’umuforomo umwe, umwe muri bo ni we wagize ikibazo kandi na we ari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Related posts

Huye: Abikorera biyemeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko

Guhangira abagore n’urubyiruko imirimo, gukoresha neza ubwenge buhangano (AI) n’ihindagurika ry’ikirere! Ubutumwa bwa Perezida Kagame wahembwe mu gutangiza CHOGM 2024

Gasabo: Umuryango wabuze abana babo uri mu gahinda gakomeye.