Rwanda VS Djibouti: Abakinnyi bane bongerewe mu Amavubi ni ikimenyetso cy’uko Umutoza yari yahisemo nabi?

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler yafashe icyemezo cyo kongera Kanamugire Roger, Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat na Twizerimana Onesme mu ikipe izakina umukino wo kwishyura mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Iki cyemezo agifashe nyuma yo gutsindwa mu buryo bwaturanye n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti “Riverains de la Mer Rouge” igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Stade Nationale Amahoro, i Remera.

Muri uyu mukino uyu mutoza yagaragaje guhindurira imyanya abakinnyi kuko nka Ruboneka Bosco yigijwe inyuma akina mu kibuga hagati yugarira, Tuyisenge Arsène usanzwe ukina mu mpande yakinishijwe ku munani, mu gihe Iyabivuze Osée yagizwe rutahizamu.

Nk’aho ibyo bidahagije, Niyibizi Ramadhan na Dushimimana Olivier badasanzwe babona umwanya wo gukina muri APR FC, bahawe babanje mu kibuga ku mpande zisatira izamu.

Muri rusange, Amavubi yagowe no gukinisha abakinnyi mu buryo bwo kungikanya cyangwa gupfundikiranya bitewe n’uko ubwiza bw’abakinnyi bahamagawe budahagije. Ni ibintu abakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda batahwemye kugaragaza kuva umutoza yahamagara 26 azifashisha bwa mbere.

Amaze gutsindwa na Djibouti rero, umutoza Frank Torsten Spittler yahatirijwe n’ibi byavuye mu mukino ahamagara Kanamugire Roger nk’umukinnyi ukina ku mwanya atari yahamagayeho umukinnyi umenyereye kuko Pacifique wa Police FC yari yahisemo atanagaragaye muri uyu mukino nk’ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro.

Nyuma yo kubura ibisubizo muri Iyabivuze Osée wa AS Kigali, yongeremo Rutahizamu wa Vision FC, Twizerimana Onesime uheruka gutsinda ibitego bitatu muri bine Vision FC yanyagiye Marine FC ku wa Gatandatu.

Niyonkuru Sadjat akina aca ku mpande muri Etincelles, ba Nizeyimana Mubarakh na bo nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Shampiyona yari yabanjirije umwiherero w’Ikipe y’Igihugu, bongerewemo.

Biteganyije ko bitaranze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024 saa Yine za Mugitondo baba bageze mu mwiherero hamwe n’abandi.

Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Djibouti ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu mukino asabwa gutsinda ibitego bibiri kuzamura, aho Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza, mu gihe Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Abakinnyi 11 u Rwanda rwari rwabanje mu Kibuga
Barindwi muri 11 bakinira APR FC
Ibisubizo Umutoza yashakiye ku barimo Iyabivuze Osée, ntabyo yabonye

Related posts

Akantu muri Kiyovu yitegura Rayon Sports! Mvukiyehe Juvénal mu muryango ugaruka, mu gihe Umutoza Bipfubusa Joslin yashyizwe ku ruhande

Rafaël York yasubiye mu bihe bye, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur babona izamu! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

“Iyo bahamagaye ngewe nta n’ubwo mbitekerezaho cyane!” Muhadjiri Hakizimana wakomoje ku byo gusezera mu Ikipe y’Igihugu