Huye: Abikorera biyemeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko

 

 

Abikorera bo mu karere ka Huye baravuga ko biyemeje gufasha urubyiruko mu mishinga yabo ndetse no gufasha abakiri ku ntebe y’ishuri biga imyuga n’ubumenyingiro kubona imenyerezamwuga.

Babigarutseho ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, mu gikorwa cyitwa carrier fair day, gihuza abanyeshuri n’abarangije kwiga muri Rwanda Polteqinique (RP) na barwiyemezamirimo kugira ngo babafashe kubereka igikenewe ku isoko ry’umurimo.

Uwitwa Mugwaneza Donatha, umwe mu bakora mu mushinga Menya Wigire’ R-YES (Rural Youth Employment Support) ,avuga ko ari amahirwe yo kuba bakiriye abana bashya mu mushinga wabo cyane ko ari igikorwa basanzwe bakora.

Ati” Ni amahirwe adasanzwe twakiriye urubyiruko rwinshi twababwiye gahunda dufite uburyo umushinga ukora nicyo ubafasha, turizera ko tuzafatanya na Rwanda Polteqinique (RP) kuko rimwe na rimwe hari company zitubaza n’iba dufite abanyeshuri zikabaha akazi turizera tudashidikanya ko tuzabahuza n’ama company menshi azabaha internership”.

Undi witwa Niyomugabo Emmanuel Umukozi ushinzwe ibya tekinike  muri Huye Innovation Hub, ashishikariza abanyeshuri ndetse n’abasoje kwiga kubagana kuko ngo babafasha gushyira mu ngiro ibyo bize mu ishuri, ndetse agasaba n’abikorera gufasha abanyeshuri.

Ati” Ubu tugiye kwaka abana benshi bo muri RP, ikindi abarangije ubu ngubu turabashishikariza kudusanga kugira ngo ibyo bize babishyire mu ngiro kuburyo bishobora kubaviramo n’akazi. Icyo twashishikariza abakora nk’ibyacu ni ugufasha abanyeshuri barangije bakabaha stage kuko niyo ibafasha kugira ngo babashe gutinyuka baze barebe uko ku isoko ry’umurimo bihagaze, ibyo bize bibabyarire umusaruro”.

Ephrem Musonera Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere n’ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyunga n’Ubumenyingiro, avuga ko igikorwa nk’iki kigamije guhuza abanyeshuri n’abikorera kugira ngo babereke amahirwe ari ku isoko ry’ umurimo.

Ati” Iki gikorwa kiri muri gahunda ya RP, uyu munsi kikaba cyabereye hano muri IPRC Huye, tuba tugamije guhuza abanyeshuri bakiri kuntebe y’ishuri n’abikorera kugira ngo abo banyeshuri babashe kubona ayo mahirwe ari ku isoko ry’umurimo, ariko n’abakoresha babone abakozi ndetse no kugaragaza udushya abanyeshuri bagenda bakora, ngira ngo mwabibonye udushya bagiye batugaragaza”.

Umuyobozi wa IPRC Huye Lt. Col. Dr. Barnabe avuga ko bahamagara Kampani bagira ngo bafashe abanyeshuri babo kumenya igikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kuberaka uko ubuzima bwo hanze buba buhagaze.

Ati” Mu by’ukuri ku ishuri iyo twigisha ntabwo inshingano zacu ari ukwigisha gusa cyangwa kuyobora ikigo, ahubwo tunareba ese ubuzima bw’umunyeshuri iyo ageze hanze ubuzima bwe bugenda bute? niyo mpamvu tubanza kureba igikenewe ku isoko ry’umurimo tukigisha igikenewe ku isoko ry’umurimo. Uyu munsi rero twahamagaye Kampani zitandukanye kugira ngo tuzihuze n’abanyeshuri baba abakiga ndetse n’ abasoje, kugira ngo zibereke amahirwe ari ku isoko nibyo zikora”.

IPRC Huye isanzwe ikorana na
Kampani 60, aho zifasha abanyeshuri babo kwimenyereza umurimo,Iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryatangijwe mu 2017, hagamijwe kwigisha abanyeshuri ubumenyingiro kandi bufite ireme, kugira ngo babashe kwihangira imirimo ndetse no kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ephrem Musonera , avuga ko igikorwa kigamije guhuza abanyeshuri n’abikorera kugira ngo babereke amahirwe ari ku isoko ry’ umurimo.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro