Impaka zabaye nyinshi mu nteko Inshingamategeko ku mushinga w’ itegeko  wo kwemerera abagore n’ abakobwa gukuramo inda

Abadepite bo muri Pologne batangiye impaka ku itegeko rigamije kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake nkuko bari babisezeranyijwe na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk

Mu 2021 nibwo Pologne yashyizeho itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda bigizwemo uruhare n’ishyaka ryari ku butegetsi.

Donald Tusk ubwo yazaga ku butegetsi, yijeje ko azashyira imbaraga mu guharanira ko abashaka gukuramo inda babikora bitabagoye ari nako bimeze ku kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Amategeko Pologne ifite avuga ko gukuramo inda byemerwa gusa iyo habayeho gufatwa ku ngufu, kubyarana n’uwo mufitanye amasano cyangwa se hari ingaruka iyo nda ishobora kugira ku mubyeyi.

Ni ingingo itavugwaho rumwe mu baturage ari nayo mpamvu byitezwe ko no mu Nteko itazavugwaho rumwe.

Related posts

Dufite impamvu yo kwirwanaho! Amwe mu magambo yatangajwe n’ umugaba mukuru w’ ingabo za M23 ,avuga nicyo bagiye gukora vuba bidatinze.

Nyaruguru: Urwego rw’Umuvunyi rwagaye inzego z’ibanze zidakemura ibibazo by’abaturage, rusaba impinduka

Bari babuze icyo batwara barangije baramwica ibirimo kubera Uvira bikozwe na Wazalendo biteye agahinda