Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yahojeje ikipe ye amarira nyuma y’iminsi iri mu gahinda [AMAFOTO]

Imanishimwe Emmanuel yitwaye neza basezerera MAS Fès muri ½

Ikipe ya AS FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc ikinamo Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yakatishije itike y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu nyuma y’iminsi mike itakaje Igikombe cya Shampiyona irushwa inota rimwe.

Kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, ni bwo mu gihugu cya Maroc hakinwaga imwe mu mikino isoza umwaka w’Imikino hakinwa imikino ya ½ y’Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Trones” mu Bwami bwa Maroc.

Ni umukino Ikipe ya MAS Fès yari yakiriyemo AS FAR Rabat ya Mangwende kuri Stade Adrar [Stadium] iherereye mu mujyi wa Agadir.

Mu bakinnyi umutoza Nasradinne Nabi utoza FAR Rabat yahisemo gukoresha barimo na Imanishimwe Emmanuel Mangwende witwaye neza cyane muri uyu mukino warangiye batsinze ikipe ya MAS Fès ibitego 2-0.

Ni ibitego byabonetse ku munota wa 29 ubwo Y. Aguerdoum yazaga kwitsinda igitego mbere y’uko kabuhariwe w’Umunya-Maroc, Amine Zouhzouh aterekamo igitego cya kabiri ku munota wa 60, maze biba 2-0.

AS FAR Rabat ya Emmanuel Mangwende na bagenzi be izakina n’uza gutsinda hagati ya RAJA Athletic Club de Casablanca iherutse kubatwara Igikombe cya Shampiyona ibarusha inota rimwe itanatsinzwe umukino n’umwe ndetse na MC Oujda ziza kwisobanura uyu munsi.

Imanishimwe Emmanuel yitwaye neza basezerera MAS Fès muri ½
Imanishimwe Mangwende muri 11 babanjemo kuri uyu mukino!
Emmanuel mu myitozo yabanjirije umukino!
Umutoza Nasradinne Nabi wifuzaga kuva muri AS FAR, ashobobora gutwara Igikombe agahindura intekerezo!
AS FAR Rabat izahura n’izava hagati Raja Casablanca ndetse na MC Oujda ku mukino wa nyuma!

Related posts

Rayon Sports kuri rutahizamu w’Umunye-Congo bigeze ku cyiciro cya gatatu! Icyotezo kuri Luvumbu

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]