EURO 2024: U Budage bwahunze icyishi mu mataha, u Busuwisi umwanya wa mbere ubunyura mu myanya y’intoki

Niclas Fulkrug yarokoye inota ryasubije u Budage ku mwanya wa Mbere!

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yayoboye Itsinda rya Mbere [A] nyuma yo kugombora u Busuwisi mu nyongera mu irushanwa rihuza Amakipe y’’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO rya 2024.

Wari umukino usoza iyo mu itsinda wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024 mu mujyi wa Frankfurt wo Budage, ahakomeje kubera imikino ya nyuma y’Igikombe cy’u Burayi, EURO 2024.

Umusifuzi , Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi bwa mbere, maze Ikipe y’Igihugu y’u Budage itari yakoze impinduka n’imwe mu Ikipe yari yabanjemo mu mikino ibiri ishize, itangirana amakari yo hejuru ndetse ikarema uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko kapiteni Ilkay Gündogan ntabyaze ayo mahirwe umusaruro.

Ku munota wa 11 Kai Havertz yinjiye mu rubuga rw’amahina rw’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi maze myugariro Rodriguez amashyira hanze hikangwa penaliti gusa umusifuzi yanzura ko nta gikomeye cyabaye.

Ku munota wa 16 u Budage bwafunguye amazamu nyuma y’akavuyo kabanje kuba imbere y’izamu maze Florian Wirtz acomekera Robert Andrich umupira ashotera kure umupira waruhukiye mu rushundura, icyakora nyuma yo kwifashisha VAR hanzurwa ko Jamal Musiala yari yakoze ikosa mu kubaka igotego ndetse gihita kinahanagurwa.

Ku munota wa 28, u Busuwisi bwabonye igitego cya mbere nyuma y’uko Jamal Musiala yari atakaje umupira maze nyuma yo guhererekanya neza imbere y’izamu, Fleure acomekera Ndoye umupira mwiza cyane nta kuzuyaza ahita atera mu izamu yandikira u Busuwisi igitego, biba 1-0.

Ku munota wa 37, myugariro Jonathan Tah yakiniye nabi cyane rutahizamu Embolo w’u Busuwisi bikuviramo ikarita y’umuhondo isobanuye ko atazakina umukino wa ⅛.

Ku munota wa 40, Toni Kroos yazamuye umupira imbere y’izamu maze myugariro Antonio Rüdiger wari wazamutse agiye gushyiraho umutwe awutera nabi unyura inyuma y’izamu gato; igikorwa cyakurikiwe n’umupira Jamal Musiala yacomekeye Kai Havertz ariko umupira akawamurura.

Umusifuzi Daniele Orsato yaje gusoza igice cya mbere u Busuwisi buyoboye n’igitego cyabwo 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi ishaka igitego cya 2 binyuze kuri rutahizamu wayo Breel Embolo wabaga arekura amashoti, gusa ntibyahita bimukundira.

Ku munota wa 50, u Budage bwashoboraga kuba bwabonye igitego aho Florian Wirtz yari ahaye umupira mwiza Jamal Musiala nawe arekura ishoti gusa Yann Sommer arikuramo umupira usanga Ilkay Gundogan yongeye kurekura ishoti rinyura hejuru y’izamu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage, Julian Nagelsmann yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo bamwe mu bakinnyi yahenderagaho barimo Robert Andrich, Jamal Musiala na Florian Wirtz ashyiramo abarimo Maximilian Beier, Niclas Füllkrug ndetse na Leroy Sané ngo arebe ko yakwishyura gusa bikomeza kugorana.

Mu mataha ku munota wa 90+2, Ikipe y’Igihugu y’u Budage yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Niclas Füllkrug akoresheje umutwe ku mupira waruhinduwe neza na David Raum nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Umusifuzi Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi bwa nyuma umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Nyuma yo kurangira kqw’imikino yo mu Itsinda rya Mbere [A], u Budage bwari bwaramaze gukatisha itike ya 1/8 bwahise bwicara ku mwanya w’icyubahiro n’amanota 7 naho u Busuwisi bwo bufata umwanya wa 2 n’amanota 5, mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Hongrie nyuma yo kudwinga Écosse ku munota wa nyuma igitego 1-0, yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota atatu ikaba irusha Écosse amanota abiri.

Niclas Fulkrug yarokoye inota ryasubije u Budage ku mwanya wa Mbere!
Umusuwisi, Dan Ndoye yibwiraga ko yasoje akazi!

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]