“Ikizere cyo kugera mu matsinda ni cyinshi mu bafana” , Umutoza wa Rayon Sports mu kiganiro n’Itangazamakuru yatangaje Byinshi

Uyu munsi mu masaha yi saa 15h00, ku biro bya Rayon Sports biherereye ku kimihurura habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje Umutoza wa Rayon Sports n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro kibanze kumyiteguro ya Rayon Sports mu rugendo rwayo mu mikino ya CAF confederation cup. Rayon sport izakina na Al Hilal Benghazi umukino ubanza kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

Umutoza Yamen ZELFANI yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye yiteguye neza guhangana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya muri CAF confederation cup. yakomeje agira ati: Intego ni ukubyaza umusaruro amahirwe yo kuba bazakinira mu rugo imikino yombi.

YAMEN ZELFANi kandi aratanga ubutumwa bugira Buti: “Ni ishema ku Rwanda. si ishema rya Rayon Sports gusa. Nubwo nahura n’ikipe y’iwacu muri Tunisia naba mparanira ishema ry’u Rwanda. Niko mu mupira bigenda. Niyo mpamvu nifuza ko abanyarwanda Bose bashyira hamwe tugaharanira kugera ku ntego yo kujya mu matsinda”.

Kapiteni wa Rayon Sports wari kumwe n’umutoza mu kiganiro yibukije abanyarwanda ko abakinnyi ari bo ba mbere bifuza kujya mu matsinda kuko ari amarushanwa abafasha kwimurika bikabahesha isoko mpuzamahanga.

Rwatubyaye akomeza yizeza abafana ko nta gitutu bafite ati: Nta gitutu dufite gituruka hanze usibye icy’umutoza wacu. Abakinnyi turatuje, dutegereje umunsi w’umukino ubundi tugakora ibyo tugomba gukora.

Rwatubyaye Abdul kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports
YAMEN ZELFANi umunye Tunisia utoza Rayon Sports

 

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha