Bidasubirwaho Abafana ba Rayon Sports bafungiwe amazi n’umuriro n’ikipe ya Al Hilal Benghazi

Mu ijoro ryashize (CAF) ishyirahamwe rifite inshingano zo kureberera umupira w’amaguru muri Afurika ryamenyesheje Rayon Sports ko ku mukino wayo na Al Hilal Benghazi nta mufana wemerewe kwinjira kuri sitade.

Kuri iki cyumweru itariki ya 24 Nzeri ikipe ya Al Hilal Benghazi izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa mbere w’ijonjora rya kabiri mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup.

Nkuko byari bimaze igihe bivugwa ikipe ya Al Hilal Benghazi yari yandikiye CAF isaba ko umukino wayo izakiramo Rayon Sports wakinwa nta mufana uri muri sitade mu rwego rwo guha agaciro abantu babo bahitanwe n’ibiza. Ibi CAF yarabyeneye ndetse kuri uyu wa gatanu mu ijoro nibwo Rayon Sports yabimenyesheje abakunzi bayo.

Mu butumwa Rayon Sports yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo zose yanditse iti: “Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup NTA BAFANA BAHARI!!!

Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo. Nubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima”.

Umukino ubanza uraba kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Pele stadium i Saa 6h00pm. uwo kwishyura nawo uzabera mu Rwanda ku itariki ya 30 Nzeri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda