Ikipe yabafana benshi mu Rwanda byayisabye amasengesho menshi  kugira ngo yikure imbere y’ ikipe ya kana muri Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gusetsa abakunzi bayo mu mukino wayihuye n’ ikipe ya Bugesera FC ,  iyi kipe yabafana menshi mu Rwanda iza kuyitsinda igitego1_0 mu buryo bugoranye cyane , ihita yisubiza umwanya wa mbere.

Dore igihe bizagusaba kugira ngo urukundo wamukundaga rube rwagushyizimo burundu; Impuguke zirakuburira.

Ibifashijwemo na kizigenza wayo, Essomba Willy Onana ku munota wa 44, Rayon Sports yatahanye amanota 3 y’ingenzi.

Bugesera FC yari yagerageje kwihagararaho ariko ubuhanga bwihariye bwa Onana wacenze ba myugariro bayo,ibura amanota yose.

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yagumishije Rayon Sports mu mukino,akuramo uburyo bwinshi bwabazwe bw’abakinnyi ba Bugesera.

Undi mukino kandi wahuje ikipe ya Musanze FC aho iyi kipe yatsinze ikipe ya Rwamagana ibitego 3-1.

Mu wundi mukino kandi nawo wakinwaga ikipe ya Etincilles yatsinze ikipe ya Gorilla FC igitego 1-0.


Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’amanota
25 Pts.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda