Dore igihe bizagusaba kugira ngo urukundo wamukundaga rube rwagushyizimo burundu; Impuguke zirakuburira.

Si mu ndirimbo no muma filimi gusa, bigaragazwa ko ikintu cy’ingenzi mu buzima kurusha ibindi ari ukujya mu rukundo.Impuguke zemeza ko igihe cy’urukundo rushyushye cyane kimara igihe gito kurenza uko benshi babitekereza.Muri rusange, nyuma y’icyo gihe cy’umuriro w’urukundo couple zimwe zibasha gukomeza kubaho mu gihe izindi zihita zisenyuka igihe icyo kibatsi batakicyumva.

Niba uri umuntu w’ igitsinagabo ukaba ukoresha ibinini byongera ubushake, ushobora gupfa urupfu rutunguranye. Bihagarike nonaha

  1. Couple nyinshi zirekeraho kuba mu rukundo rw’igishyuhira nyuma y’amezi 6 gusa

Mu gihe dukunda gutekereza ko urukundo rugengwa n’umutima, tuba twibeshya kuko burya urukundo rugengwa n’ubwonko.
Katherine Wu, Phd, yemeza ko ama hormones n’ibinyabutabire by’ubwonko biba bifite akazi kenshi mu gihe ukinjira mu rukundo. Uyu, yemeza ko ibinyabutabire bitandukanye biba bifite akazi katoroshye harimo nka Testosterone, Estrogen, dopamine, norepinephrine, serotonin, oxytocin  na vasopressin.Gusa inyigo yashyizwe hanze muri 2021 igasohoka mu kinyamakuru Frontiers in Psychology yagaragaje ko nyuma y’amezi atandatu urukundo kuri benshi ruba rwarangiye.Iyi nyigo igaragaza ko mu ntangiriro z’urukundo, kwiyumva uri mu biganza byiza, kandi utekanye, kwiyumvamo urukundo rwinshi no kwifuza guhorana n’uwo wakunze aricyo kiranga abinjiye mu rukundo vuba.

Ikicyiro gikurikira icyo kuba mu rukundo rw’icyibatsi, ni ikiciro cyo kuba mu rukundo rwa nyarwo akenshi gitangira nyuma y’amezi 6 kugeza ku myaka 4 kuri benshi.
 

  1. Wihangayika hari ababa muri uru rukundo igihe kirekire cyangwa ubuzima bwabo bwose

Iyi nyigo yemera ko urukundo rwa bose rutarangirira muri ayo mezi 6 cyangwa imyaka 4. Iyi nyigo igaragaza ko hari couple zibasha gukomeza gukundana imyaka myinshi by’umwihariko ababashije kureba aho amarangamutima yabo yahurira, kubasha kumvikana, guherekezanya mu buzima no kuba umwe yarabashije kwakira undi.
 

  1. Hari ibyiza byo kuba utakiri muri rwa Rukundo rugurumana

Urukundo rushya rushobora kukunezeza cyane, gusa ni urukundo  kuri benshi ruba rwuzuyemo gufuha, guhangayika, … , uyu muhanga Wu, yemeza ko kamere ya muntu ariyo ibyikorera kugirango byibuze nyiri gukunda atuzemo gacyeya.
Kuri uyu mushakashatsi, uru rukundo rushobora gutuma uhemuka, ugirira nabi abandi, uta inshingano usanganwe mu buzima, amashuri cyangwa akazi bikakunanira bityo uburyo karemano bwawe bugahitamo kurugabanya kugirango ibyangirika bibe bicye.

  1. Ikibatsi cy’urukundo kigabanutse biguha amahirwe noneho yo kwifashisha n’ubwonko mu gihe uhitamo

Ku muhanga Fred Nour, impuguke mu by’Imitekerereze, gutakaza icyo gishyuhe cy’urukundo bituma uha ubuzima bwawe amahirwe yo kureba ukuri mu maso yawe. Uyu muhanga mu mikorere y’ubwonko akaba n’umwanditsi wanditse igitabo True Love: How to Use Science to Understand Love told Today, yemeza ko gusohoka muri iki gihe biguha amahirwe noneho yo guhitamo uwo ukunda neza utayobowe n’amarangamutima

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.