Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroun wakinaga muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun, bivugwa ko ashobora gukina aca ku mpande, yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe Akomeye nka debonie fc yo muri Nigeria ari nayo aje avuyemo ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego 17 yavuze ko yiteguye gufasha ikipe ya rayon sports gutwara ibikombe umwaka utaha w’imikino.

Nkuko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ibi bitego 17 yabitsinze  muri uyu mwaka w’imikino ushize, akaba yaranakiniye fal Ubah nayo yo muri Togo.

Mu cyumweru gishizeni bwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda avuye muri Cameroon , akaba yarumvikanye na Rayon Sports nyuma y’aho ibya Moussa Camara bari bizeye ko yagaruka bipfuye.

Kuri ubu rero Nkuko twabivuze haruguru Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun Bannen Philippe Arthur.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda