Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe neza i Nyanza, Abakinnyi bayo bishimana n’abafana “GIKUNDIRO KW’IVUKO” (Reba amafoto)

Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yazindukiye mu Karere ka Nyanza mu birori byiswe GIKUNDIRO KW’IVUKO, isura ibikorwa bitandukanye byo muri aka karere ikomokamo.

Mu rwego rwo kwegera abafana ndetse no gufasha akarere ka Nyanza mu bukangurambaga, ikipe ya Rayon Sports uyu munsi yerekeje mu Karere ka Nyanza isura ibikorwa bitandukanye biherereye muri aka karere harimo uruganda rukora imyenda ndetse n’inzu Ndangamurage ya Rukari.

Abaturage b’Inyanza bishimanye n’abakinnyi ba Murera ndetse bamwe muri bafata n’amafoto barikumwe.

Umugande Joakim Ojera yishimiwe n’abatuye i Nyanza

Usibye kuba Rayon Sports yasuye ibyo bikorwa bitandukanye ifitanye umukino n’ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan, uzakubera kuri sitade ya Nyanza ahari butandirwe ubutumwa bwo gushishikariza abaturage kurwanya inda ziterwa abangavu n’ubusambanyi bukorerwa Abana.

Umunye Maroc Youssef Rahrb
Umuzamu Hategekimana Bonheur arimo kudoda
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul arimo gusabana n’abatuye i Nyanza

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda