Dr Nsabi na Chriss Eazy bakoreye amateka I Kayonza ariko bagiye gutaha ibyabaye ni agahoma munwa

Umunyarwenya byahiriye cyane akaba amaze no kwamamara mu Rwanda hose Dogiteri Nsabi yatunguwe n’urukundo yeretswe nabafana be ubwo yari yabataramiye maze yajya gutaha akabura aho anyura.

Mubukangurambaga bwabereye mu karere ka Kayonza bwo gukangurira urubyiruko kwirinda virusi itera Sida hari hatumiwemo Umunyarwenya Dogiteri Nsabi ndetse n’umuhanzi Chris Eazy, ngo baze gutaramira urubyiruko rwo muraka karere.

Ibi byamamare bikaba byataramye kakahava maze banagaragarizwa urukundo rudasanzwe .

Abitabiriye igitaramo bakaba barutaga kure abari bateganyijwe ko bari bwitabirire dore ko Hari nabatashye badaciye iryera ibi byamamare kubera umubyigano waruhari.

Dogiteri Nsabi na Chris Eazy ubwo bajyaga gutaha bikaba byagoranye cyane doreko imodoka Bari bajemo abafana bayibujije gutambuka maze hakitabazwa n’imbaraga zabashinzwe umutekano ariko bikagorana kuko Bari bake ugerageranyije nabari bitabiriye.

Dogiteri Nsabi ubusanzwe ni Umunyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime Nyarwanda aho yamamaye cyane muri Killaman empire, bigmind comedy n’izindi, Chris Eazy yamamaye cyane mundirimbo nka amashu, edeni nizindi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga