Umukobwa wakoraga mu kabari i Rusizi yabyaye umwana amujugunya ku nzira haza imbwa iramurya birangira ashizeho umubiri

Ku wa 16 Nzeri 2023, mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi , nibwo umukobwa  wakoraga mu  kabari uri mu kigero cy’ imyaka 21 yabyaye umwana maze amuta ku gasozi aribwa n’ imbwa kugeza ashizeho umubiri.

Inkuru mu mashusho

 

 

Ngo uyu mukobwa wakoze aya mahano yari asanzwe akora mu kabari mu Murenge wa Bweyeye akaba akomoka mu Murenge wa Rwambogo.Amakuru yamenyekanye ubwo abaturage babonaga imbwa izererana ikintu mu kanwa n’amaraso ajejeta.

Ndamyimana Daniel, Umuyobozi  w’umurenge wa Bweyeye,  yahamirije UMUSEKE  dukesha ino nkurubko ayo makuru ariyo, ko batabajwe n’abaturage.AtiNiyo, twabimenye saa tatu za mugitondo, ubu ukekwa yafashwe, iyo mbwa abaturage bayibonye baradutabaza twe twasanze yagiye ikimenyetso twabonye ni amaraso.”

Gitifu Ndamyimana avuga ko ubwo uyu mukobwa yashyikirizwaga RIB ya Bweyeye mbere y’uko ajyanwa kwa muganga i Gihundwe, yemeye ko yihekuye.

Uyu muyobozi yavuze ko ari ubwa mbere igikorwa nk’iki kibaye muri uyu Murenge maze asaba abaturage kutihekura bene aka kageni.Ati Ni ukwirinda kwihekura igihe utwaye inda utabishaka hari inzira binyuramo y’amategeko ukemererwa kuyikuramo”

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.