Ikipe nkuru iba ari nkuru, Mukura Victory Sports yakinnye kubwamahirwe make APR FC itwara amanota atatu ihita iyobora shampiyona

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa 7 wayo.

Ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura Victory sports kuri sitade ya Kigali Pele guhera i Saa 18h00. Ni umukino wari utegerejwe na benshi cyane ko mbere y’uko uba Umutoza wa APR FC Thierry Froger yari yabwiwe ko ntatawutsinda ashobora no kwirukanwa. Kurundi ruhande kandi Mukura Victory Sports nayo yarikeneye kubona amanota 3.

Muri rusange umukino watangiye abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka zitandukanye nko kuri APR FC Ndikumana Danny, Niyomugabo Claude na Bindjeme Banga bari batangiye mu Kibuga. Muri Mukura Bari babanje mu kibuga Nsabimana Emmanuel na Ssebaduka Djuma.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa kubundi,amakipe yombi yakinnye neza, Mukura Victory Sports ukabona ko iri gukina yugarira ugereranyije na APR FC.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi nibwo yinjijemo abakinnyi bayo bari basanzwe babanza mu Kibuga kugirango ashake ibitego byari byabuze. Gusa nko mugice cya mbere ibitego byakomeje kubura gusa ukabona ko Mukura iri gukina neza kurusha APR FC.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa k’ubusa, impinduka zabaye mu minota 5 yongeweho, Ku munota wa 95′ Victor Mbaoma yaboneye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, Mukura Victory Sports yari imaze kwizera inota rimwe itaha amaramasa.

Kugeza uyu munsi urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruyobowe na APR FC ifite amanota 14 kuri 18 yashobokaga.

 

Abakinnyi 11 Mukura Victory Sports yabanje mu kibuga

Sebwato Nicolas

Ngirimana Alex

Kayumba Soter

Muvandimwe JMV

Kubwimana Cedric

Aimable Ntarindwa

Ndayogeje Gerard

Ssebaduka Djuma

Iradukunda Elie Tatou

Uwiduhaye Aboubakar

Nsabimana Emmanuel

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Ombolenga Fitina

Niyomugabo Claude

Salomon Banga Binjeme

Buregeya Prince

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Jean Bosco

Ndikumana Danny

Apam Asongwe Bemol

Victor mbaoma

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda