Ikiganiro cyari gikunzwe n’ abatari bake cyakuwe kuri Televiziyo y’ u Rwanda

 

Ikiganiro ‘Ishya’ cyatambukaga kuri Televiziyo y’ u Rwanda, cyamaze gukurwa kuri iyi Televisiyo.

Ni ikiganiro cyakorwaga na Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’ Arc na Michèle Iradukunda uzwi nka Michoul, bihuje na Mucyo Christella usanzwe akora mu by’ imiti.

Kuva muri Werurwe 2021,buri wa Kane w’ icyumweru kuri Televiziyo y’ u Rwanda hatambukaga ikiganiro’ Ishya’ gikorwa n’ aba banyamakuru.

Iki Kiganiro cyari kimaze imyaka 3 gitambuka kuri Televiziyo y’ u Rwanda,cyamaze kuvanwaho ubu kigiye kujya gitambuka kuri shene ya YouTube,nk’ uko twabihamirijwe n’ abasanzwe bagikora. Aissa Cyiza yavuze ko bahisemo kugikura kuri Televiziyo y’ u Rwanda nyuma y’ ibiganiro bagiranye bikarangira batongereye amasezerano muri RBA.

Ati” Twari dufitanye amasezerano na RBA ari na ho hacaga iki Kiganiro,nyuma rero twagiranye ibiganiro ariko ntibyagenda neza kuko byarangiye tutumvikanye duhitamo gukurayo ikiganiro cyacu”.

 

Umunyamakuru Aissa Cyiza ahamya ko ikiganiro cyabo bahisemo guhita bakimurira kuri shene yabo ya YouTube aho kigiye gutangira kujya gitambuka byibuza Gatatu mu Cyumweru.

Ni ikiganiro aba banyamakuru bavuga ko bateguye mu rwego rwo kwigisha abantu ibintu binyuranye ndetse no kurema impaka ku buzima bwa buri munsi bw’ Abanyarwanda.

Usibye kuganira bisanzuye bikomeye, abakurikira iki Kiganiro babona ibintu binyuranye birimo agace aba banyamakuru bageragezamo imirimo n’ imyuga itandukanye. Muri iki Kiganiro ariko kandi harimo agace ko kubwira abagikurikira ibigezweho no gufasha abantu kurushaho kuganira kuri byinshi bigaragara mu buzima bwa buri munsi bw’ Abanyarwanda.

Related posts

Ese koko Byiringiro Lague umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC koko yaba yarateye inda DJ Crush?

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma yo gukora   ‘Live ya TikTok’ mu gihe abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka