Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

 

Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda habaye impanuka ikomeye abantu barindwi barakomereka byoroheje bahita bajyanwa kwa muganga.

Ni impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’ umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu ,ahitwa i Rubumba ku Ruyenzj mu Murenge wa Runda y’ imodoka ya Toyota Dyna yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko umushoferi yageze aho i Rubumba ku Ruyenzi,aca ku binyabiziga byari imbere ye, ibizwi nko ‘ kudepasa’ agonga imodoka 4 babisikanaga azisanze mu mukono wazo.

Amakuru avuga ko barindwi bakomeretse byoroheje bari muri ibyo binyabiziga, batatu bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Nyarugenge ,abandi bane bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara.

Polisi yongeye gusaba abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bwabyo bwa buri munsi no kujya kubisumisha muri Controle Technique , kwirinda uburangare buteza impanuka ndetse no kwirinda gukorera ku jisho.

Amakuru kandi avuga ko iyi mpanuka yabereye muri kano Karere yateje umubyigano w’ ibinyabiziga watumye hari abamara amasaha hafi atatu mu muhanda uva Nyabugogo ujya ku Giticyinyoni.

Related posts

Muhanga:Uko umusore w’ imyaka 22 yisobanuye ku cyatumye yica umugabo w’ imyaka 24.

M23 yakuriye inzira ku murima abifuza ko yava muri Santere ya Masisi

Bari bakoze ijoro! Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukozi ukora isuku