Impanuka y’imodoka niyo yahitanye ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti Theogene ‘Inzahuke’. Byavuzwe ko ari bus nini yagonze imodoka bari barimo we na bagenzi be ihita ikora impanuka, kuri ubu hakaba harokotse umuntu umwe witwa Jonas ariko na we amakuru akaba avuga ko akiri muri koma.
Hari amwe mu mashusho yagiye agaragara y’aho impanuka yabereye, imwe muri ayo mashusho ni ayo Niyonshuti yari aryamye yubitse inda hasi imodoka yamuguyeho kuburyo atabasha kwivanamo, muri ayo mashusho byagaragaye ko ari aya mbere gato y’uko ashiramo umwuka yavuze ati “Kandi ni uku umuntu apfa iyo utinze kubona ubutabazi” uwo bari kumwe amuhumuriza amuha icyizere aramusubiza ati “Humura ntago upfa man, humura ntacyo uba”.
Inkuru mu mashusho
Uyu yakomeje amuhumuriza amubwira ko bagiye kuzana igishobora kuzamura imodoka yamuryamiye ubundi ave aho ngaho, mu ijwi ricitse intege Niyonshuti amusubiza amubwira ati “Barayikura he se?” uwo bari kumwe yakomeje amuhumuriza amubwira ko bagiye kuyizana, umugore wa Nyakwigendera Niyonshuti yavuze ko amakuru y’urupfu rw’umugabo we bayamenye tariki 22 Kamena mu ijoro, gusa bikaba ibintu byabagoye kubibwira abana be. Abanyarwanda muri rusange batangiye kumenya aya makuru mu rukerera rwa tariki 23 Kamena 2023.