Muhanga: Itegeko rishya ku bagore bose rivuga ko ntawemerewe kujya mu kabari ryashegeshe benshi

 

Abatuye n’abacururiza mu tubari dutandukanye duherereye mu murenge wa Kibangu wo mu karere ka Muhanga baravuga ko ukwezi gushize ubuyobozi bwo muri uyu murenge butanze itegeko ko nta muntu w’igitsinagore uwo ariwe wese wemerewe kujya mu kabari kunywa inzoga aho ariho hose muri uyu murenge guhera saa moya ngo gusa abagabo bo barabyemerewe.

Ni umwanzuro utavugwaho rumwe aho abatawushyigikiye bakomeje gushinja uyu murenge wa Kibangu kutubahiriza uburenganzira bw’umugore aho bavuga ko ngo nabo baba bacyeneye kujya kwica icyaka cyane cyane muri ayo masaha cyane ko ari nabwo ngo baba barangije imirimo

Aba bakomeza basaba ko umugore uri kumwe n’umugabo we bazajya bamureka ntibamwirukane mu kabiri cyangwa se uri ku rugendo, ngo ko bagakwiye gutandukanywa n’abandi babikora by’agashungo cyane ko ngo muri uyu murenge iyo ufatiwe mu kabari ako ariko kose uri umugore nyuma ya saa moya wirukanwa nabi ndetse ukanacibwa amande y’ibihumbi icumi.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko uyu mwanzuro wo kubaca mu kabari byabafashije mu mibereho aho Umwe yagize ati “Nk’ubu ngewe mbere natwaraga ibishyimbo byange mu kabari ngiye kubigura inzoga ariko ubu sinkibikora nsigaye mbiteka nge n’abana bange tukabirya”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibangu Mukamutari Varelie avuga ko iki cyemezo cyo gukumira abagore kujya mu kabari saa moya iki cyemezo ngo bagifashe mu gihe cyo gutangira icyunamo mu kwezi kwa Kane ngo hagamijwe kwirinda umutekano muke utezwa n’abagore banywa bagasinda maze ngo bagakora uburaya.

Gitifu yagize ati “Icyo twashakaga ni ukugirango tubungabunge umutekano mbere mu gihe cy’icyunamo twabacaga amande ariko ubu ntayo tubaca, ati ntabwo tubuza abantu kunywa agacupa ahubwo icyo tuba dushaka ni Discipline ati ntabwo dukomoye ubusinzi icyo twanze ni ubusinzi”.

Ibitekerezo bitangwa n’abaturage kuri iyi ngingo byo ni byinshi cyane cyane byiganjemo kuba abagore bari kubuzwa uburenganzira bwabo gusa bagasaba ko harebwa ukuntu bajya bakumira abafite ingeso mbi zo gusinda no gusambana naho abafata agacupa muri Discipline bo bakabareka.

Nshimiyimana Francois/ kglnews mu karere ka Muhanga

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.