Igiciro cye cyari Kiri hejuru, Perezida wa Rayon Sports yagize icyo atangaza ku mukinnyi Richard Bazombwa Kirombozi wayiteye umugongo

Kuri uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga 2023 Perezida w’umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yaganiriye n’igitangazamakuru K’igihugu RBA, agaruka kuri byinshi bigiye bitandukanye ariko by’umwihariko kw’ishusho ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Perezida wa Rayon Sports abajijwe Ku mpamvu yatumye badasinyisha umukinyi w’umurundi Richard Bazombwa Kirombozi werekeje muri Kiyovu Sports, yasubije ko bapfuye ibintu bitatu. Icya mbere yatangaje ni uko umwanya uyu mukinnyi yagombaga kuza gukinaho wari uriho undi mukinnyi kandi ushoboye. Icya kabiri ni uko ibyari bikubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi kugirango ave mu ikipe ya Bumamuru bitari bisobanutse, bikaba byarashobokaga ko yazabateza ibibazo. icya gatatu ni uko igiciro cy’uyu mukinnyi cyari Kiri hejuru ugereranyije n’urwego rwe.

Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports iri gukora ibintu byayo yitonze cyane ko hari amakosa yagiye akorwa mu minsi yashize agatuma ikipe yisanga mu manza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda