Agezweho Iburayi: Onana yakinnye umukino wa mbere, Mbappe yasuzuguye Abarabu Marco Verratti, Olivier Giroud, Caicedo n’ibindi….

Umuzamu mushya wa Manchester United umunye-Cameroon Andre Onana yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ubwo Manchester united yatsindwaga na Real Madrid 2-0.

Kylian Mbappe yanze amafaranga arenga miliyoni €300 yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia. Mbappe n’abamuhagarariye bavuga ko akiri muto kumyaka ye 24 atari igihe cyo kuva iburayi.

Rutahizamu w’umufaransa Olivier Giroud yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo muri Saudi Arabia gusa yamaze kwanga ibyo bamuhaga byose.

Ikipe ya Paris saint-Germain iravuga ko ibonye miliyoni €100 Ku mukinnyi Marco Verratti yakwemera kujya mu biganiro n’amakipe yo muri Saudi Arabia amwifuza.

Moses Caicedo, ikipe ya Chelsea ikomeje kwifuza umukinyi Caicedo wa Brighton, umutoza wa Chelsea yatangaje ko nyuma yigenda rya Kante, Kovacic na Mount, bagomba kuzana undi mukinnyi wo mukibuga hagati kandi ukomeye, byitezwe ko Chelsea izatanga ubusabe bwayo bwa muri iki cyumweru gusta Brighton yo itifuza miliyoni €100.

Umukinyi Lautaro Martinez yatangaje ko yanze ibyo yahabwaga n’amakipe yo muri Saudi Arabia yamwifuzaga avuga ko yishimiye kuba muri Inter Milan. Ndetse yanavuze ko yatunguwe no kuba Lukaku yaranze gufata telefone ye. Lukaku akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo m’Ubutariyani arimo Juventus na AC Milan.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda