Icyo Polisi y’ u Rwanda yatangaje nyuma y’ uko abantu batatu i Ngoma batemaguye inka z’ umuturage

 

Mu karere ka Ngoma haravugwa inkuru ibabaje y’ abantu batatu biraye mu ifamu y’ umuturage batemegura inka ze 6 ,gusa kuri ubu Polisi y’ u Rwanda yavuze ko abakoze ubwo bugizi bwa nabi bamaze gufatwa.

Amakuru avuga ko izo nka z’ uwo muturage zatemwe 4 muri zo zahise zipfa ndetse abazitemye bazica amaguru barayatwara, ibi kandi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo abo bagizi ba nabi batahise bamenyekana biraye mu ifamu ya Nahimana Innocent iherereye mu Murenge wa Jarama muri Ngoma batema Inka ze 6.

Ibyo bikimara kuba ubuyobozi bw’ Akarere ka Ngoma mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X , bwatangaje ko amakuru ya buriya buguzi bwa nabi bayamenye Mbere yo gutangiza iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ ubwo bugizi bwa nabi. Buti” Iki kibazo twakimenye ,ku bufatanye n’ izindi nzego turimo kugikurikirana kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwe bashyikirizwe Ubutabera,bakurikiranwe”.

Polisi y’ u Rwanda nayo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko yamaze guta muri yombi batatu bakekwaho gutema Inka z’ uriya muturage. Ati” ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi Twatangiye kugikurikirana ,ndetse n’ abacyekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje”.

Ibi si ubwa Mbere bibaye kuko mu Ntara y’ Iburasirazuba higeze kumvikana igikorwa Nk’ iki cyo gutema amatungo nk’ aya. Nko mu ukwakira 2023 ,abantu batahise bamenyekana biraye mu nka z’ abaturage batatu batemamo zirindwi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Abantu benshi bagiye batandukanye bose bavuze ko harimo abantu bagifite umutima wa kinyamaswa ngo kubona hakirimo abantu birara bajya gutema inka z’ umuturage. Bakomeza bavuga ko abantu nk’ abo baba bakwiriye guhanwa byihanukiriye kugira ngo babere abandi urugero.

Related posts

Abarenga 20 bamaze gupfa abandi mirongo barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ ingabo za Congo n’ iza Wazalendo

M23 yaburiya leta ya Congo ko nikomeza kwanga ibiganiro yisanga bayigezeho i Kinshasa Tshisekedi ntabikozwa

U Rwanda ruhise rusubiza u Bwongereza byihuse