Kuri uyu wa 26 nibwo umutwe wa M23 wasohoye itangazo igira inama leta ya Kinshasa ko mugihe yanze ibiganiro hagati y’ impande zombi uyu mutwe uri butere Kinshasa gusa Perezida Tshisekedi we Ntabwo akozwa iby’ ibiganiro.
M23 mu itangazo yasohoye yagize iti” ihuriro Alliance Fleuve Congo( AFC/M23) risubiyemo ubusabe bwaryo bwo gushakira igisubizo cya Politiki ku ihangana ririmo kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Domokarasi ya Congo kugira ngo habeho amahirwe ku buryobbw’ imiyoborere ndetse n’ amahoro arambaye.
Ubutegetsi bwa Kinshasa n’ imbaraga zabwo ,cyane cyane Ingabo za FARDC ,FDLR,imikambi ya Wazalendo,n’ Ingabo za Leta y’ u Burundi ( FNDB) , bakomeje kongera imbaraga mu mirwano, birengegije umurongo w’ amasezerano yo guhagarika intambara ryatanzwe tariki ya 04 Gashyantare 2025 kandi ryongerewe ku tariki ya 22 Gashyantare 2025.
Ibimejyetso by’ uko badakeneye guhagarika intambara harimo kohererezwa inkunga ,gutanga ibikoresho no guhindura imuryango y’ Ingabo,byagaragaye mu Kibaha cya Rusizi ,Walikale ,Masisi, na Lubero. Ni ubwo amasezerano yo guhagarika intambara akomeje kubahiriza kuruhande rwacu, ubutegetsi bwa Kinshasa n’ abafatanyabikorwa babwo bakomeje kugaba ibitero mu baturage b’ inzirakarengane,bazakoresha indege zitangira abapilote za gisirikare ku baturage batagira ikosa.
Ku itariki ya 25 Gashyantare 2025, imijyi ya Minimbwe ,harimo Irundu na Nyarujoka yararashwe n’ ubwangizi ku baturage b’ ingeri zose. Muri icyo gihe mu Mujyi wa Uvira , ibikorwa byo guhohotera abaturage ba Banyamulenge byariyongereye aho habayeho gufata abana kungufu ,kubangamira ubuzima bwabo ndetse n’ ibikorwa byo kubahohotera butandukanye.
Turasaba abayobozi b’ ibihugu byo mu karere bakomeje kwishyira hamwe mu gukemura ikibazo cyo guhagarika intambara mu buryo bwo guha amahirwe ibiganiro bya Politiki gufata ingamba zifatika no gukurikirana ko Leta ya Congo ibazwa ku bikorwa byayo bihubukiye kandi bitubahirije ubwumvikana bw’ ibihugu”.
Umuvugizi wa M23 yongeyeho ko mu gihe leta ya Kinshasa ikomeje ibikorwa byo kubangamira abaturage bizatuma M23 nayo ikomeza gusatira goma nk’ uko yabisezeranye.