Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ihangana hagati yabo mu muziki

Ni kenshi usanga mu muziki nyarwanda ndetse no mu muziki wo mu bindi bihugu hakomeje kugenda havugwa ihangana hagati y’abahanzi aho usanga umwe yumva ko ari we urenze undi nyamara wareba ugasanga buri wese afite abafana be ku giti ke ndetse buri wese afite umwihariko utuma bamukunda bitandukanye n’undi gusa ntibikuraho ko duhora twumva amakimbirane hagati y’abahanzi usanga nta kintu bishobora gufasha umuhanzi mu iterambere rye rya muzika.

Tugarutse mu muziki nyarwanda wo myaka yo hambere nko muri 2008 kuzamura wasangaga havugwa cyane amakimbirane hagati y’abahanzi ashingiye ku ihangana hagati yabo aho wasangaga buri wese yumva ko arenze undi. Ibi bikaba byaragaragaraga mu bahanzi cyane cyane baririmbaga injyana yarigezweho ya Hip Hop, kuko aba bo babigaragazaga no mu bihangano byabo aho wangaga umuhanzi agirana ikibazo n’undi agahita abinyuza no mu ndirimbo ugasanga bari gusubirizanya mu ndirimbo.

Riderman nk’umwe mu bahanzi dufite bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, wakurikiraniraga hafi ibi byose kuva kera ndetse nawe wigeze kuba yagereho agirana amakimbirane cyangwa se ahangana n’abahanzi cyane ko na we yaririmbaga iyi njyana ya Hip Hop, avuga ko bidakwiye ko abahanzi bahangana cyane ko bishobora gusebya izina ry’umuhanzi bikaba byamubuza amahirwe runaka bitewe n’uko yigeze kuba yavugwaho ibintu bitari byiza byangiza izina rye. Uyu muhanzi yitangaho urugero avuga ko na we byigeze kumubaza amahirwe yo kubona akazi bitewe n’uko hari mugenzi we basaga n’aho bahanganye wamusebeje bikaza kumuviramo kubura amahirwe.

Umuraperi Bulldog kandi na we ntabwo ajya kure ya Riderman, na we ashimangira ko ubusanzwe mu muryango mu gari amakimbirane atajya abura, gusa we asanga mu muziki amakimbirane aza mu gihe buri muhanzi aba ashaka kwerekana ko ari we ufite ikamba gusa akemeza ko amakimbirane aho ava akagera atari meza.Ibi na we abivuga mu gihe mu myaka yatambutse yigeze kuba yagirana amakimbira na bamwe mu bahanzi barimo na K8 Kavuyo.

Auncle Austin na we umaze igihe kinini mu muziki ndetse unafatwa nk’umwe mubashyize itafari mu muziki nyarwanda, yitsa ku ihangana ryabagaho mu myaka yo hambere, we asanga byari byiza ndetse byari binaryoshye kuko wasangaga bitera abahanzi gukora cyane kandi bagakora ibyiza kugira ngo uwo bahanganye ataba yamucaho agaseba. Austin kandi mu mboni ze avuga ko atabona umuziki uryoshye mu gihe nta hangana rihari kuko bituma umuhanzi yumva kuba yashyize hanze indirimbo byonyine biba bihagije ubundi akituriza akamara igihe adakora kuko nta muntu aba afite bari kurushanwa.

Gusa abahanzi nka Chris Eazy ndetse na Bwiza bo ntabwo bemeranya na Riderman ndetse na Bulldog ijana ku ijana, kuko bo bemeza ko amakimbirane cyangwa se ihangana hagati y’abahanzi babona ntacyo bitwaye mu gihe bitanga umugati ku mpande zombi kuko nabo bemeza ko umuziki ugomba gucuruzwa binyuze mu nzira zitandukanye.

Iyo ugiye wumva ibitekerezo bya bamwe mu bafana, bakubwira ko ihangana ryakagombye kuba mu muziki atari irishingiye kukuba umwe yasebya izina rya mugenzi we kuko bishobora kumugiraho ingaruka, ahubwo ihangana ryakagombye kubaho ni uguhora umuhanzi akora ibyiza kugira ngo atazima, agahora azana udushya mu bihangano bye bishobora gutuma na we igikundiro nk’icyo uwo yita ko bahanganye afite cyangwa se akanamurusha ariko bitajemo gusebanya hagati yabo kugira ngo ugaragaze ko urenze.

Abakurikiranira hafi ibikorwa by’imyidagaduro usanga bahuriza ku kintu kimwe cyo kugira inama abahanzi yo gufatanya bagakorera hamwe bakirinda amakimbirane kuko arasenya ntabwo yubaka kandi nta kintu bashobora kugeraho mu kuzamura umuziki nyarwanda nta bufatanye buri hagati yabo.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga