Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaga mu matariki ya 23 na 24 Mutarama 2024, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahumurije abaturage ko igihugu gitekanye maze abasaba gutuza no kongera umuhate mu byo bakora kugira ngo gikomeze gutera imbere hashingiwe ku musingi w’ibyagezweho mu myaka 30 ishize.
Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ibi yagize ati “Nabibwiye inshuti zacu, ibihugu by’inshuti bikomeye ndetse nabivuze mu ruhame ku bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu cyababaye igihe kirekire ntihagire n’umwe ugitabara sinkeneye uruhushya rw’umuntu uwo ariwe wese kugirango dukore ibyo dukwiye gukora ngo twirengere”.
Avuga ibi Perezida Kagame yavuze ko uzagerageza gusubiza inyuma u Rwanda aho rwavuye mu myaka 30 ishize ariwe uzishyura ikiguzi cyabyo aho yabivuze yifashishije urugero rw’igipirizo n’urushinge ashaka kugaragaza ko abafite izo nzozi bitazabahira na busa.
Yongeyeho agira ati “Ntimugatinye ibitumbaraye rimwe na rimwe (Some times) birimo ubusa, hari ubwo haba harimo umwuka, umwuka eee Le balloon (Igipirizo) You need a Niddle ( ukeneye urushinge)”.
Ibi Perezida yabitangaje ahumuriza abaturage abizeza kandi ko igihugu gitekanye n’uwashaka kugihungabanya ko bitamukundira.
Nyuma yo kuvuga ibi kwa His Excellence, bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga biganjemo abakoresha urubuga rwa Twitter rwaje guhinduka X bagaragaje amarangamutima yabo y’ibyishimo no kumva batekanye biyemeza gukomeza gukorera igihugu cyababyaye bativuye inyuma.
Uwitwa Gashumba Jean Claude ukoresha urubuga rwa Twitter cyangwa X y’ubu ngubu yagize ati “Ni byiza cyane turifuza u Rwanda rw’amahoro rutekanye kandi rwigirwaho n’amahanga yose”.
Undi wiyise izina ry’agahimbano ngo INZARA MURI KIGALI ku rukuta rwe we yagize ati “Tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda turugire nka Paradizo”.
Hamwe n’umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie we wanditse amagambo akubiyemo ibyo yakuye mu mushyikirano maze higanzamo iby’iri Jambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yagize ati “Amwe mu magambo natahanye, Kwimenya no kumenya icyo nshaka ubundi nkagiharanira,Kudaha umwanya abatera ibinya kuko agaciro twese turagafite, Kudatinya ibirumbaraye, Urushinge n’igipirizo..”.
Ibi Perezida yabivuze ku ngingo y’umutekano yihariye iminota 30 yose mu minota 70 ya Perezida y’ingirwaruhame yamaze aho yose yayimaze agaruka ku kibazo cy’umutekano