Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC iherutse kunanirwa kwinjira mu Matsinda ya CAF Champions League isezerewe na FC Pyramids, yasubukuye imyitozo yitegura gutangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, aho yanzikira kuri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.
Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024 ku kibuga cy’imyitozo Ikirenga giherere i Shyorongi; yitabirwa n’abakinnyi bose b’iyi kipe.
Ni APR FC itarakira neza ibikomere byo kongera gusezererwa na FC Pyramids yo mu Misiri iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 4-2.
APR FC igarutse guhatanira Igikombe cya Shampiyona cyayo cya 23
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukinwa, nta mukino n’umwe yo irakina; ibituma ihagaze ku mwanya wa nyuma aho nta gitego izigamye cyangwa umwenda irimo.
Nyuma y’aho isezererewe mu mikino nyafurika, iyi kipe imbaraga zose izerekeje kuri Shampiyona. Abakinnyi barahiga gukomereza aho basoreje nyuma yo kwibikaho Igikombe cya 22 cya Shampiyona kuva yashingwa mu 1993.
Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] yasoje Shampiyona idatsinzwe, ifite amahirwe yo gutangira harazamuwe umubare w’abanyamahanga bajya mu kibuga, aho bavuye kuri batanu bakagera kuri batandatu babanza mu kibuga mu gihe batatu baba bari ku ntebe z’abasimbura.
Ni APR FC izaba ishakira ibisubizo ku barimo abakinnyi b’Abanyamahanga yari isanganwe kongeraho abazaba bari gukina Shampiyona y’u Rwanda bwa mbere nk’Abanya-Ghana, Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif; Abanya-Nigeria, Nwobodo Chidiebere Johnson na Godwin Odibo; Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy n’Umunya-Sénégal, Alioum Souané.
Iyi kipe yambara Umukara n’Umweru ifite ibirarane bine igomba kuzakinamo n’amakipe ya Rutsiro FC, Bugesera FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, nyuma y’uko ikinnye na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona kuri Stade Régionale y’i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.