Ubushakashatsi bwatangaje ko umwiryane mu bana ufite akamaro gakomeye.

 

Mu gihe benshi batekerezaga ko umwiryanye ukunze kurangwa hagati y’abana babiri bakurikirana ari ikibazo, ubushakashatsi bwagaragaje ko ayo makimbirane ari ingirakamaro.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Cambridge bubitangaza, byagaragaye ko amakimbirane y’abana bakurikirana ashobora kubagirira akamaro nyuma.

Ubushakashatsi bwerekanye ko impaka zo mu bwana hagati y’abavandimwe zishobora guteza imbere ubumenyi mu mibanire, kubungura amagambo mashya, n’imikurire mu mitekerereze, bityo bikabafasha cyane uko byagenda bakura.
Porofeseri Claire Hughes, umwe mu banditsi b’ubwo bushakashatsi, yasobanuye ko ayo makimbirane afasha abana kwiga ubumenyi bw’imibereho myiza mu gihe avuga ko umwana wa kabiri ari we wungukira cyane muri ayo makimbirane.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 140 mu myaka itanu, bwerekanye kandi ko nubwo amakimbirane asanzwe ari ingirakamaro, guhatana guhoraho bishobora gutera ibibazo byimyitwarire bidashira.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.