Ibyo wamenya kuri ‘African Super League’ irushanwa rishobora kuzitabirwa n’ikipe yo mu Rwanda

Mu bihe bishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa(CAF) ryatangaje umushinga w’irushanwa ryiswe “African Super League “. Iri rushanwa byitezwe ko ku ikubitiro rizatangirana n’amakipe 24 yo mu bihugu 16, mu kwezi kwa Kanama 2023.

Iri rushanwa rishya rizaba ari ngarukamwaka guhera muri Kanama kugeza muri Gicurasi bya buri mwaka. Iri rushanwa rizajya rikinwamo imikino 197, aho izajya ikinwa mu buryo irushanwa rya ” “UEFA Champions League ” rikinwamo. Amakipe azajya atangirira mu matsinda atatu- Amajyaruguru ya Afrika, Uburengerazuba na Afrika yo Hagati ndetse n’itsinde ry’Uburasirazuba n’Amajyepfo bya Afrika. Nyuma yo gukinira muri ayo matsinda, amakipe 16 yambere azajya akomeza mu kiciro cyo gukuranwamo[knockout phase].

Iri rushanwa byitezwe ko rizatwara agera kuri miliyoni 200 z’amadorari($200 millions) azaturuka muri CAF, aho 25% yayo azajya mu iterambere ry’imikino y’abagore n’abato. Ayasigaye akazakoreshwa mu bihembo bizahabwa amakipe yitabiriye. Buri kipe yitabiriye gusa, izahabwa agera kuri miliyoni y’amadorari($1million), ni mu gihe izatwara irushanwa izahembwa miliyoni 11.5 z’amadorari($11.5millions). Amafaranga y’ibihembo ni menshi cyane ugereranyije n’ayo ikipe yegukanaga irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo(CAF Champions League) yahabwaga, kuko yahembwaga miliyoni 2.5 z’amadorari($2.5millions).

N’ubwo mu by’ukuri abenshi bumva ko iri rushanwa rikwiye gushyigikirwa cyane bitewe n’inyungu y’amafaranga amakipe azakuramo, hari ibindi bintu umuntu yakibazaho bishobora gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’iri rushanwa:

Ubusanzwe mu bihugu binini muri Afrika nka DRC, Nijeria n’ibindi, bisaba amakipe yaho gukora ingendo z’iminsi runaka mu modoka kugira ngo bakine n’amakipe yo muri shampiyona z’abo. Ikibazwa ni uburyo amakipe yo muri ibyo bihugu azashobora guhora akora ingendo nyinshi asohoka igihugu kandi nanone afite amarushanwa y’imbere mu bihugu byayo.

Ikindi cyo kwibazaho ni uburyo ayo mafaranga miliyoni 200 z’amadorari azava mu baterankunga bazerekana iri rushanwa rya ” African Super League ” kandi mu mwaka wa 2015 CAF yari yasinyanye amasezerano y’imyaka 12 n’ikigo cyerekana amashusho cya “Legardère Group”, ahwanye na miliyari 1 y’amadorari($1billion); ni ukuvuga atageze kuri miliyoni 100 z’amadorari($100millions) buri mwaka. Ese koko agera kuri Miliyoni 200 z’amadorari($200millions) azaboneka buri mwaka?

Indi mpamvu twagarukaho yakkoma mu nkokora imigendekere myiza y’iri rushanwa ni uko amakipe menshi muri Afrika yegamiye kuri leta kandi iri rushanwa ari iry’ubucuruzi kandi ahanini rikaba rishaka amakipe y’abantu ku giti cyabo ndetse n’amakipe y’abafana.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?