Hari abavuga ko ari umugisha kuko hari ababishaka bakabibura. Dore icyo wakora mu gihe utonekara nyuma yo gushyukwa igihe kinini.

Gushyukwa igihe kinini ni ikibazo kiba ku bantu b’igitsinagabo benshi cyangwa bose mu buzima bwabo bw’imyororokere. Hari abajya bavuga ngo gushyukwa ni umugisha, kandi koko hari ababishaka bakabibura. Gusa gushyukwa igihe kinini ukageza aho uribwa mu kiziba cy’inda nta wabura kuvuga ko ari ibyago mu bindi.

Ese gushyukwa igihe kinini biterwa n’iki?

Nkuko mu nkuru zatambutse twabivuzeho, iyo umuntu w’igitsinagabo atekereje ku mibonano, abonye se umugore wambaye ubusa, cyangwa ari gutereta aganisha ku gukora imibonano, igitsina cye gifata umurego. Iyo gifashe umurego biterwa na Nitric oxide yiyongera bityo imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikaguka amaraso akajyamo ari menshi. Uko agenda aba menshi niko imikaya igize igitsina igenda ikomera nacyo kikagenda gikomera kinongera umubyimba, uburebure n’ubushyuhe.

Ntibigarukira ku gitsina gusa kuko n’ibindi bice byose bigira uruhare mu myororokere bitangira kwitegura ko hari ikigiye gukorwa na cyane ko mu mutwe biba byagezemo. Amabya atangira gutegura intanga ziri busohoke, porositate nayo igatangira gufatanya n’udusaho tuzwi nka vesicule seminale mu gutegura ururenda za ntanga ziri bwogemo.Iyo rero gushyukwa bimaze igihe kinini (akenshi hejuru y’amasaha 2) utangira gutonekara amabya, no mu kiziba cy’inda hakakurya.

Mu ndimi z’amahanga byahawe akabyiniriro ka Blue balls. Iyo blue balls ni cya gihe amabya abyimba na porositate ikabyimba bitewe no gushyukwa by’igihe kirekire ntihabeho gusohora. Uko kubyimba kujyana no gutonekara ndetse kuri bamwe no kugenda biba ikibazo, yagenda akagenda yunamye kandi atandukanyije amaguru cyane.

Ese ni gute bikosorwa?

Mu gihe uhuye n’iki kibazo hari ubutabazi bw’ibanze ugomba gukora. Usabwa guhita ukaraba umubiri wose amazi akonje, ndetse ukanayanywa.Ugafata icupa ry’ikirahure ukarirambika ku kiziba cy’inda ririmo amazi akonje ndetse bibaye byiza yaba ari balafu.Ubundi ukiryamira ahantu hatari ubshyuhe ukaruhuka. Iyo usinziriye ukanguka byakize.

Kuri bamwe iki kibazo kirabakomerera cyane hakanaziramo kurwara umutwe ndetse bagahinda n’umuriro. Icyo gihe ufata imiti ibyimbura ikanarwanya ububabare. Ushobora gukoresha ibuprofene cyangwa diclofenac.Gusa iyo ibyo ntacyo bitanze ugana kwa muganga bakagufasha

Ni gute nabyirinda

Kubyirinda nta kindi bisaba uretse kwirinda ikibigutera. Niba utizeye ko uri bukore imibonano kandi nabwo udatinze (kuko iyo uyikoze watangiye kuribwa ntibikira), si byiza gukora ibituma ushyukwa cyane. Ibyo ni ugutereta umwanya munini haba muri kumwe cyangwa kuri ubu buryo bwateye bwo kuvugana murebana cyangwa guhamagarana.Irinde kureba filimi z’imibonano igihe kinini.Ucyumva utangiye kuribwa hita ushaka uko wihugenza, uhite woga ubundi utuze.

Source: http://www.umutihealth.com

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri