Ibyo wamenya ku muhanzi Kodama ukomeje kwigarurira imitima y’Abanyarwanda

 

Umuhanzi Havugimana Jean De La Croix “Kodama”, ukorera umuziki mu Karere ka Huye, ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga yihariye bwo gutanga ubutumwa bwo gukunda igihugu no kwimakaza uburere mboneragihugu, binyuze mu njyana ya “RAP”.

 

Kodama uvuka mu Karere ka Nyaruguru si izina rishya mu muziki Nyarwanda kuko yatangiye gukora umuziki mu 2009, aho yari umwanditsi mwiza  ndetse akaba n’umuririmbyi.

 

Nyuma y’aho gato, mu 2010 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Twihanganirane”, ari na yo yatumye benshi batangira kumukunda, bitewe n’ubutumwa bwo kubana mu mahoro bwarimo.

 

Kodama avuga ko muri ibyo bihe, Akarere ka Huye Kari gashyushye cyane kuko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yari igihari kandi umuziki ufite imbaraga bitewe n’abahanzi bakomeye bari bahari.

 

Ati “Kera twakoraga umuziki bivunanye, ariko hari abo byahaga umusaruro. Hari igihe wabonaga uhamagawe muri “Auditorium” [inyubako y’imyidagaduro ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye], mu mberabyombi tugakora, yewe n’umujyi ugasanga urashyushye. Byari bishyushye cyane kuko umuziki wageze aho ugafatwa nk’akazi, n’ibitaramo bikaba byinshi.”

 

Uyu muhanzi yaje kumara igihe atagaragara mu muziki cyane bitewe n’uko yari ahugiye mu masomo n’izindi gahunda nyinshi z’ubuzima, ariko abakunzi ba muziki bakomeje kumusaba kugaruka bitewe n’uburyo banyuzwemo n’impano ye yihariye.

 

Nyuma yo kugaruka mu muziki bihoraho muri uyu mwaka, Kodama avuga ko azanye ingamba nshya zo kurushaho gushimisha abakunzi be no kubaha ibihangano byiza bizabagirira akamaro.

 

Agira ati “Nyuma yo kugira bimwe nshyira ku murongo, nasanze hari ibyo nkwiye gufasha abayobozi b’igihugu cyacu nk’umuhanzi. Cyane cyane iyo urebye mu mibanire y’Abanyarwanda, usanga hakirimo icyuho. Dukwiye kubaka umuryango umwiza uzira amakimbirane, umwiryane,… Aho rero ni ho numvise nkwiye kugira umutahe ntanga.”

 

Yakomeje agira ati “Nagarutse mvuga nti ‘Uyu munsi turiho, ejo tuzaba tumaze gusaza, ariko se ni iki tuzasiga imusozi?’ Birumvikana ni inkuru nziza. Ni yo mpamvu navuze  ko ninjya mbona umwanya nzajya nkora igihangano nibura kizagirira benshi akamaro, ku buryo n’abazaza bazavuga ko Abanyarwanda bataramaga, bakanabana neza.”

 

Kodama avuga ko indirimbo akora zibanda ku guhindura umuryango Nyarwanda, kuko zirimo ubutumwa bwigisha.

 

Uyu muhanzi avuga kandi ko we intego ye ari ugukora indirimbo zidasaza, zikwiye gutanga ubutumwa buzafasha mu gukora ejo hazaza heza, twubakira ku mateka yacu, ari na ko dusigasira ibyagezweho.

 

Bimwe mu bihangana uyu muhanzi yashyize hanze muri uyu mwaka, birimo indirimbo yise “Ngwino”. Iyi ndirimbo igaruka ku ifata intera ry’amakimbirane yo mu miryango. Muri iyi ndirimbo  harimo inama zafasha umuryango kubana mu mahoro.

 

Indi ndirimbo yashyize hanze afatanyije n’umugore we, Mwumvaneza Valentine, ni iyitwa “Komera”. Bayikoze mu bihe by’amatoro, mu rwego rwo guha impano Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku bw’ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda bose muri rusange.

 

Mu Ukwakira 2024, ubwo Rwanda rwari mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Kodama n’umugore we na bwo basohoye indirimbo bise “Tube Umwe”. Ni indirimbo igaruka ku buryo dukwiye kwigira ku mateka mabi yatubayeho, ariko tukirinda guheranwa n’ayo, ahubwo tukiteza imbere.

 

Izi ndirimbo ndetse n’izindi z’uyu muhanzi wo mu Karere ka Huye, ufite impano itihishira, ziri ku muyoboro we wa YouTube, Kodama Official Rwanda.

INDIRIMBO NSHYA  DODAMA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga