Umukozi w’ Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi  kubera gushaka amafaranga aho atari.

 

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Kamayirese Innocent, umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugirango abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.

Mu itangazo RIB yanyujije kuri X, yavuze ko Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangobwa byo gucukura umucanga n’amabuye muri aka Karere ka Rutsiro.

 

Kamayirese ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Iryo tangazo rya RIB rigira riti “RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo. RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu