Ibyishimo bya Miss Umukundwa nyuma yo kugirana ibihe byiza n’umuhanzi w’icyamamare Davido.

Biragoye ko umuhanzi w’icyamamare yajya ahantu ngo abe yavayo adahuye nabakobwa bibizungerezi murako gace.

Mu Cyumweru gishize ubwo Umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika yarari mu Rwanda aho yari yaje gutaramira abanyarwanda mugitaramo cyo gusoza Iserukira muco rya Giants of Africa hari benshi bifuzaga guhura n’uyu muhanzi inzozi zabo zabaye impamo.

Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga yakabije inzozi zo guhura na Davido no kugirana ibihe byiza ubwo uyu muhanzi aheruka gutaramira i Kigali.

Ibyishimo by’uwo mukobwa wicyizungerezi Umukundwa yabigaragaje hashize iminsi ibiri Davido avuye i Kigali, aho yerekanye basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.

Davido yageze mu Rwanda kuwa Kane tariki 17 Kanama, ataramira muri BK Arena tariki 19 Kanama.

Mu gihe yari ategereje kuririmba, uyu muhanzi w’umunya-Nigeria yasohokeye ahantu hatandukanye muri Kigali ari nabwo amashusho Umukundwa yashyize hanze bari kumwe yafashwe.

Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.

Ati “Kera kabaye nahuye n’umuhanzi w’icyamamare w’ibihe byose kuri njye.”

Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n’inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.

Uyu mukobwa aka yarigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 bikaza no kukuhira akagera kure.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga