Ibyatangajwe nyuma y’ impanuka ikomeye ibereye i Kamonyi

 

Mu karere ka Kamonyi gaherereye mu Intara y’ Amajyepfo  habereye impanuka ikomeye , abantu batatu barakomereka mu buryo bukomeye, abandi umunani bakomereka byoroheje.

Iyi mpanuka ikomeye y’ imodoka Toyota Coaster  itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali , n’ imodoka ya Toyata Hilux Vigo yavaga mu karere ka Muhanga, yabereye urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, ahitwa Karengera.

SP Kayigi Emmanuel , Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko umusheferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo irimo abantu bane , yataye umukono we yagombye kugenderamo agonga iyo modoka ya Toyota Coaster babisikanaga irimo abantu 28 yasanze mu mukono wayo , ari byo byateje iyo mpanuka yakomerekeyemo abo bantu.

SP Kayigi yunzemo Ko impanuka yatewe n’ inyuranaho ryakozwe nabi, no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na shoferi wari utwaye Toyota Vigo wataye umukono.

 

Amakuru aturuka mu bitaro bya Kabgayi , avuga ko abakomerekeye muri iyo mpanuka bageze muri ibyo bitaro ari barindwi kandi ko batarembye cyane.

 

SP Kayigi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko ukabije no kunyuranaho nabi mu gihe batwaye kugira ngo birinde impanuka kandi birinde n’ abandi basangiye gukoresha umuhanda, yasabye kandi kwirinda uburangare no kwirara bigaragara kuri bamwe mu bakoresha umuhanda.

Related posts

Kamonyi: Kubera urukundo yakundaga umugore we byatumye atera grenade mu rugo rwa mugenzi we.

Bashakaga kongezwa umushara biga amayeri i Rutsiro abarimu batanu 5 bamaze gufungwa

Karongi:Si ubwa mbere yari ashatse kwica umugore we,umugabo yafashe agiye gukubita ifuni urukundo rwe.