APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu uje guhoza amarira abafana b’ iyi Kipe

 

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu w’ Ikipe y’ Igihugu ya Burkina Faso, Cheik Djibril Ouattara w’ imyaka 25 waherukaga gutandukana n’ ikipe yo muri Algeria JS Kabylie.

Amakuru KGLNWS ifite ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ ikipe ya APR FC amasezerano y’ imyaka ibiri.

Djibril Ouattara yavutse mu 1999 bivuze ko afite imyaka 25, avukira muri Burkina Faso ahitwa Bobo-Dioulasso.

Muri 2018 yavuye mw’ikipe y’iwabo ASF Bobo-Dioulasso yerekeza muri RS Berkane yo muri Morocco yatwayemo ibikombe bitandukanye harimo na CAF Confederation Cup.

Mu kwezi kwa 8 muri 2024 nibwo yatandukanye na RS Berkane yerekeza muri JS Kabylie yo muri Algeria.

Tariki 6 Mutarama 2025 nibwo JS Kabylie yatangaje ko yatandukanye n’uyu musore. Yaramaze kuyikinira imikino 11 n’ubwo yose atabanjemo, atsinda igitego 1 gusa.

Uyu mukinnyi yifuzwaga n’ abandi makipe arimo Ittihad Riadi de Tanger yo muri Maroc mu cyiciro cya Mbere.

 

APR FC iheruka gusinyisha Abagande babiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka. Iyi kipe y’ Ingabo z’ Igihugu iri ku mwanya wa Kabiri n’ amanota 31 irushwa na Rayon Sports amanota 7.

 

 

 

 

Related posts

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura

Ese Urucaca ruzarokoka ibi bibazo, cyangwa rurimo guhumeka umwuka wa nyuma?