Bituma urugo rusenyuka! Menya indwara y’ uburwayi bw’ uburemba yibasira abagabo n’ abagore , ikitera n’ ibyo kwirinda byamenyekanye

Burwayi bw’uburemba ni bumwe mu burwayi buhangayikisha umuryango ,bugateza amakimbirane n’urwikekwe bishobora no gutuma urugo rusenyuka.

Uburemba butera ingo nyinshi gusenyuka

Uburemba ni iki?

Abahanga bavuga ko Uburemba ari mu gihe watakaje Burundu ubushake bwo gukora imibonano ,muri make warayihuzwe ,ukumva nta bushake namba bwo gutera akabariro ufite kabone niyo wanyura cg ukabona ibintu byatuma ibyiyumvo by’umubiri wawe bikanguka.

Impamvu 9 zitera uburemba

Hari Impamvu zitandukanye zishobora gutera ubugumba harimo izizana mu buryo kamere ,iziterwa n’ubuzima tubayeho ndetse niziterwa n’uburwayi , izo mpamvu ni.

1.Ibibazo mu buzima bijyanye n’imigendekere mibi mu gutera akabariro bigatera kuzinukwa: Akenshi ibibazo biterwa no kurangiza vuba,kidashyukwa kumagara mu gitsina ,kubabara mu gihe utera akabariro ndetse no kutarangiza ,byose bitera kuzinukwa igikorwa cyo gutera akabariro.ubwonko bwawe bukakira ko nta byishimo namba uzigera ukura muri icyo gikorwa ,bigatuma ugihurwa Burundu ,umubiri nawo ntiwongera kugira agashyuhe cg ubushake bwo kumva bwakora icyo gikorwa.

2.Ufite uburwayi bukomeye mu mubiri:Uburemba bushobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukomeye mu mubiri ,ushobora kuba utaramenya ko unabufite ,muri ubwo burwayi harimo Diyabete ,Indwara z’umutima ,kanseri, ,umwingo ndetse no kuba warigeze kubagwa bikomeye.ubu burwayo nabwo buragenda bukangiza ubushobozi bwawe bwa kigabo,umubiri wawe ntuzongere Kugira agashyuhe ,ariko byose bigashyingira ku gihe ubumaranye ndetse n’urugero bwashegesheho umubiri wawe.

3. Kunywa imiti imwe nimwe:Imwe mu miti nk’imiti ivura umuvuduko w’amaraso ,imiti iturisha izwi nka antidepressants ,imiti ivura indwara zo mu mutwe ,imiti ivura kanseri ya prostate ya Finasteride ndetse n’imiti yo kuboneza urubyaro ikoreshwa imisemburo, Bene iyi miti nayo ituma utakaza ubushake ndetse bikanagenda Burundu ,ariko iyo urangije kunywa iyi miti nyuma y’igihe runaka bwa buremba burakira.

4. Kunywa inzoga z’umurengera:Haba ku bagabo cg abagore kunywa inzoga z’umurengera bishobora kugutera uburemba, kunywa inzoga nyinshi ziragenda zikangiza umubiri wawe ,zihatera ibibazo mu mitsi itwara amaraso ,zigatera ibibazo mu bwonko n’umwijima ,uburozi buzikomokaho bukuzurana umubiri wose bityo urwo ruhurirane rukagutera uburemba.

5. Ibibazo mu mibanire n’uwo mwashakanye:Iyo uwo mwashakanye mutabanye neza ,ubayeho mu buzima bwo kugutoteza , kugukoresha imibonano ku gahato. ibi bishobora kugutera kuzinukwa Uwo mwashakanye ndetse nundi muntu wese bahuje igitsin*a.Akenshi usanga abagore aribo bibasirwa cyane Aho abagabo banakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bityo uko bigenda bibangiza mu mutwe bikaba byanatera uburemba.

6. Stress n’imihangayiko: Abahanga bavuga ko stress n’imihangayiko bishobora gutera uburemba ,ibi bigaterwa nuko ubwonko buba bwaraganjwe niyo stress ,bityo bukangiza ubushobozi bwawe bwo gukenera gutera akabariro.iyo umuntu avuye muri iyi mimerere imitera stress n’imihangayiko cya kibazo kirakira Burundu .

7. Imyaka y’ubukuru na Menopause: Iyo umugore yinjiye mu gihe cyo guca imbyaro ni ukuvuga Menopause ,umusemburo wa estrogen uragabanuka ,ibyo bigatera mu gitsina kumagara ndetse bikanazans izindi mpinduka nyinshi ku mubiri no ku bagabo iyo bakuze , umusemburo wa Testosterone uragabanuka nabo bikaba bizana impinduka ku mubiri zitandukanye zitera kuzinukwa no gutakaza ubushobozi bwo gutera akabariro.

8. Gutwita ,konsa no kubyara: Gutwita , kubyara no konsa nabyo bizana impinduka mu misemburo y’umubiri ,ku bantu bamwe izo mpinduka akaba arizo zishobora gutera ibi bibazo.

9.Indwara y’agahinda gakabije: Indwara y’agahinda gakabije nayo izana impinduka zikakaye , ubwonko bwawe bukaba buri mu mimerere yo kwigunga no kumva ko uri wenyine.Ibi bituma utakaza ubushobozi n”ubushake bwo gutera akabariro ,bityo ukaba wanafatwa n’uburemba.

Ese uburemba burakira ?

Bitewe n’impamvu yabuteye ,uburemba bushobora gukira iyo iyo mpamvu yavuwe igakira.nko ku bantu uburemba bwatewe n’imisemburo mike bashobora kongererwa indi ,ariko si buri gihe uburemba bukira .byose biterwa n’impamvu yabuteye.

Ibimenyetso byakwereka ko ufite uburemba

Kuba nta bushake namba ugira mu gihe ubonye uwo mudahuje igitsin*a.
Nta na rimwe ujya wumva ukeneye gutera akabarirokudashyukwa cg ngo wirotereho
Hari abavuga ko Ku bagabo babyuka mu gitondo igits1ina cyabo kidahagaze baba bafite iki kibazo.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.