Iburayi avugwa mw’igura n’igurishwa ry’abakinnyi: Kane, zaha, Hakim ziyech, Verratti,Dembele,Sabitzer

Umuherwe uyobora ikipe ya Tottenham Hotspur Daniel Levy yasabwe kugurisha umukinyi Harry Kane niba adashoboye Kumwongerera amasezerano muri iyi meshyi.

Umunya- Ivory coast Wilfried Zaha yamaze kwerekeza muri Turkey mu ikipe ya Beskitas avuye muri Crystal Palace, zaha w’imyaka 30 yarasoje amasezerano ye muri Palace yasinye imyaka 3 muri Beskitas izakina imikino ya UEFA champions league uyu mwaka.

Umunya-Maroc Hakim ziyech yongeye kubura ibiganiro n’amakipe yo muri Saudi Arabia, nyuma yaho minsi ishize yaragiye kujya muri Al Nasri ya Ronaldo bikanga.

Ikipe ya Atletico Madrid yahamagaye muri Paris saint-Germain ibabwira ko yifuza umutaliyani Marco Verratti, si ATM yonyine yifuza Verratti kuko n’ikipe ya Liverpool imwifuza.

Ousmane Dembele yanze kwerekeza muri Saudi Arabia, aho ikipe ya Al Nasri yaririmo kumuha miliyoni £35 Ku mwaka ikamusnyisha imyaka 5, uyu musore yahisemo kuguma muri FC Barcelone.

Umukinyi Marcel Sabitzer wakiniraga ikipe ya Bayern Munich yamaze gusinya amasezerano y’igihe kirekire muri Borussia Dortmund, uyu musore mu kwezi kwa Mutarama yari yatijwe na Bayern muri Manchester United.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe