APR FC yatangaje ko yasinyishije indi Ntare ikomoka mu gihugu cya Sudan

Ikipe ya APR FC isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba n’ikipe imaze gutwara ibikombe byinshi bya shampiyona yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi Shaiboub Abdelhraman.

APR FC iibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zose yahaye ikaze utu musore ndetse nawe mu magambo ye atangaza ko yishimiye kuba umukinyi mushya w’ikipe ya APR FC.

Sharaf Eldin Shaiboub Abdelhraman Ali ni umukinyi ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu guhiga ibitego, ikindi kandi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sudan nkuru.

Sharaf Shaiboub Abdelhraman w’imyaka 29 avuye mu ikipe ya Al Talaba yo muri Iraq, ndetse umwaka ushize w’imikino yasinye mu ikipe ya Kiyovu Sport ariko ntiyayikinira bitewe nibibazo by’amafaranga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda